sangiza abandi

Ba ofisiye bakuru 108 bashoje amasomo azabafasha gucunga umutekano mpuzamahanga

sangiza abandi

Ba Ofisiye 108 barimo Abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) 78, babiri bo muri Polisi y’u Rwanda, babiri bo mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS) n’abanyamahanga 26 bo mu bihugu 19 by’inshuti z’u Rwanda birimo na Jordanie, basoje amasomo y’aba Ofisiye bakuru mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 16 Kamena 2025, uyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, witabiriwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu mu nzego z’umutekano barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’imiryango y’abarangije amasomo.

Aba ba Ofisiye bari bamaze iminsi 47 bahugurwa ndetse bahabwa ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ubuyobozi bwa gisirikare no gucunga no gukurikirana ibikorwa bya gisirikare.

Brig. Gen. Andrew Nyamvumba, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, yavuze ko amasomo bahawe agamije kubategura kuba abasirikare bafite ubumenyi bwo hejuru mu miyoborere mu bya gisirikare, ubufatanye bw’ibihugu, no gukemura ibibazo by’umutekano.

Aba basirikare bose bahawe ikimenyetso cya “Passed Staff College” hamwe n’impamyabumenyi, harimo 73 bahawe impamyabunyenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’Umutekano (Security Study).

Brig. Gen. Nyamvumba yavuze ko ubumenyi n’ubunararibonye aba basirikare bakuye muri iri shuri bizabafasha gukomeza guteza imbere umutekano mu bihugu byabo no mu karere muri rusange. Yongeyeho ko iri shuri rizakomeza kugira uruhare mu kubaka ubushobozi bw’ingabo z’ibihugu by’Afurika.

Amasomo bigaga yibanda ku buryo bwo gukemura ibibazo by’umutekano, ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu, n’uburyo bwo kuyobora mu bihe hagaragaye impinduka mu bijyanye n’umutekano.

Abasirikare basoje amasomo bagaragaje ko ubu bumenyi n’ubunararibonye bakuye muri iri shuri bizabafasha gukomeza guteza imbere umutekano mu bihugu byabo no mu karere muri rusange.

Iri shuri rikuru rya gisirikare rya RDF riri i Nyakinama, kuva ryashingwa rimaze kurangizamo abasirikare 563 barimo 420 bo mu Rwanda n’abandi 143 baturutse mu bihugu bitandukanye bamaze kuharangiriza amasomo yo ku rwego rwo hejuru.

Brig. Gen. Nyamvumba yavuze ko iri shuri rizakomeza kugira uruhare mu kubaka ubushobozi bw’ingabo z’ibihugu by’Afurika no guteza imbere umutekano w’akarere muri rusange.

Custom comment form

Amakuru Aheruka