sangiza abandi

RDC: Abantu 318 bishwe n’inyeshyamba muri Tanganyika

sangiza abandi

Muri teritware ya Moba mu ntara ya Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hiciwe abantu 318, bishwe n’umutwe witwaje intwaro ukorera muri aka gace.

Ni amakuru agaragaza ko ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 14 rishyira ku ya 15 Kamena 2025, aho bivugwa ko uyu mutwe waba wishe aba baturage 318 nko kwihimura.

Imidugudu myinshi yo muri gurupema Mwindi muri Teritwari ya Moba, cyane cyane Kansabala-Kayobwe, Mpala, Kasokota, Lungungu na Malibu yashizemo abaturage bahunga ubwicanyi bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo.

Aya makuru yashyizwe hanze bwa mbere n’umuyobozi mukuru w’inteko ishinga amategeko ya Congo, Vital Kamerhe, ndetse avuga ko inteko ayoboye itazabyihanganira.

Ati “I Moba umukuru w’umutwe witwara gisirikare yatuye umujinya ku baturage arabica mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Kamena 2025. Yishe abaturage 318. Ibi mu nteko ishinga amategeko ntidushobora kubyihanganira.”

Nubwo aya makuru yatangajwe n’umutegetsi wo hejuru muri RDC, ariko ntiyasobanuye neza uwo mutwe wakoze ubwo bwicanyi.

Kimweho yavuze ko ubu bwicanyi bwakorewe abaturage ba Moba, bwakurikiwe n’uruzinduko Minisitiri w’ingabo za Congo aheruka kugirira mu ntara ya Tanganyika, ndetse ahava atunze agatoki imitwe y’inyeshyamba ikorera muri ako gace.

Ku rundi ruhande amakuru ava i Moba yo agaragaza ko ubwicanyi bwahabereye ari isubiranamo ry’amoko ahatuye.

Ati “Abantu 318 biciwe i Moba mu ntambara yo gusubiramo kwa moko yaho. Imidugudu igera kuri 20 iratwikwa. Yahindutse umuyonga.”

Guverinoma ya congo yakanguriye urubyiruko gushinga imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ku mpamvu zo gukumira cyangwa kurwanya inyeshyamba za M23.

Intara ya Tanganyika yakoze ubukangurambaga mu rubyiruko kwikorera imitwe yitwara gisirikare yo kwirwanaho.

Custom comment form

Amakuru Aheruka