sangiza abandi

Umugaba mukuru w’ingabo za Afurika y’Epfo yasobanuye impamvu SADC yatashye inyuze mu Rwanda

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, yasobanuye ko impamvu ingabo za SADC zakoresheje inzira yo mu Rwanda basubira mu bihugu byabo, ari uko habuze ubufatanye hagati yabo na Leta ya RDC mu gusana ikibuga cy’indege cya Goma.

Ni ibyo yatangarije itangazamakuru ku Cyumweru, tariki ya 15 Kamena ubwo ingabo za Afurika y’Epfo zigize umuryango wa SADC zageraga mu gihugu cyabo.

Tariki ya 28 Werurwe 2025, habaye inama y’ubwumvikane hagati y’abahagarariye SADC n’ihuriro rya AFC/M23, muri iyo nama bari bemeje ko ikibuga cy’indege cya Goma gitangira gusanwa kugira ngo kizifashishwe mu gucyura abasirikare ba SADC, barimo abo muri Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania.

Gen Maphwanya yavuze ko impamvu gahunda yo gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma bataha itakunze ari uko habuze ubufasha bwa Leta ya Congo mu gusana iki kibuga.

Ati “Ubwa mbere twatekerezaga gusana ikibuga cy’indege cya Goma cyangiritse ariko twaje gusanga bidashoboka mu gihe Leta ya RDC itabifitemo uruhare kubera ko Goma ni ubutaka bwa RDC. Bityo rero twatekereje ubundi buryo bwo gukoresha umuhanda, tukageza abasirikare bacu aho bahurira, bakabona gufata indege.”

Gahunda yo gusana no gucyura neza abasirikare ba SADC yajemo birantega muri Mata 2025, ubwo M23 yashinjaga izi ngabo bari bamaze kugirana ibiganiro, kugira uruhare mu bitero byagabwe mu duce twa Mugunga n’utundi hafi y’umujyi wa Goma, bisa nkaho bashaka kuwigarurira.

Nyuma yaho SADC yahise ifata icyemezo cyo gutangira gucyura ibikoresho n’ingabo hakoreshejwe umuhanda unyura mu Rwanda. Ku wa 29 Mata, ibikoresho by’ingabo byatangiye gutwarwa binyuze ku mupaka wa Rubavu-Kigali berekeza ku Rusumo bakomereza i Dar es Salaam muri Tanzania.

Tariki 12 Kamena 2025, u Rwanda rwohereje busi nini za Ritco zijya gufata ingabo za SADC mu mujyi wa Goma, nazo zinyura mu Rwanda zerekeza muri Tanzania, aho bazafatira indege ziberekeza mu bihugu byabo.

Gen Maphwanya yavuze ko bahisemo gukoresha ubundi buryo bwo kugirango abasirikare babo bajyanwe n’imodoka zibageza ahantu bashobora guhurira n’indege, kuko gukomeza gutegereza ikibuga cya Goma byari kuba “nk’inzozi zidafite ishingiro.”

Kuva iyi gahunda yatangira tariki ya 12 Kamena kugeza ku Cyumweru, tariki ya 16 Kamena, abasaga 2200 bari bamaze gutaha mu byiciro bitatu.


Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka