sangiza abandi

Akari ku mutima wa Col. Dan Gatsinzi wahize abandi 108 barangije amasomo ya Gisirikare i Nyakinama

sangiza abandi

Col. Dan Gatsinzi yegukanye ibihembo bibiri bikomeye mu muhango wo gusoza amasomo y’icyiciro cy’amahugurwa y’abasirikare bakuru wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF riherereye i Nyakinama, aho yahize abandi mu myigire n’ubushakashatsi.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 16 Kamena 2025, wasojwe n’abasirikare 108, barimo 78 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), 2 bo muri Polisi y’u Rwanda, 2 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), n’abandi 26 bakomoka mu bihugu 19 by’inshuti z’u Rwanda, birimo n’igihugu cya Jordanie.

Col. Gatsinzi, umwe mu barangije ayo mahugurwa, yashimwe ku bw’ubwitange, umurava n’ubushishozi byamuranze, bigatuma yegukana igihembo cy’umusirikare w’inyamibwa (Overall Best Student) n’icy’uwakoze ubushakashatsi bw’indashyikirwa (Best College Research).

Mu ijambo rye yashimye ubufatanye bwamuranze n’abandi banyeshuri bagenzi be, ndetse anagaragaza ko intsinzi ayikesha umurava no kudacogora.

Ati “Aha ntabwo umuntu akora wenyine, dukora nk’itsinda. Hari ibyo dukorera hamwe, n’ibyo umuntu yikorera ku giti cye. Ariko buri gihe mu ishuri habaho uwitwara neza kurusha abandi. Nakoze cyane, kimwe na bagenzi banjye, ariko amahirwe aba ku ruhande rwanjye.”

Yakomeje agira ati “Ugomba kwisuganya no gukorana umurava. Ntugomba kuryama utarasoje ibyo wagombaga gukora.”

Uyu muhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, nk’umushyitsi mukuru, yasabye aba bofisiye 108 barangije amasomo ajyanye n’imiyoborere mu bya Gisirikare, kurangwa n’indangagaciro n’imikorere myiza no gukomeza gushyira imbaraga mu kurinda ubusugire bw’ibihugu byabo.

Custom comment form

Amakuru Aheruka