sangiza abandi

Kidamage Jean Pierre akora ubuhinzi bugezweho bw’amasaro ndetse akayatunganyamo imitako

sangiza abandi

Kidamage Jean Pierre, ukorera mu Karere ka Nyagatare, yashinzwe sosiyete yitwa ZAMUKA Rwanda Ltd, ikora ubuhinzi bw’amasaro ndetse akanayatunganya mo imitako itandukanye irimo amashapure, udukomo, n’ibindi.

ni umwe mu Banyarwanda bishyize hamwe mu guteza imbere ibikorerwa iwacu (Made in Rwanda).

Ari mu bamurikaga ibikorwa bye mu nama ya ACAT 2025, aho yasobanuye ko igitekerezo cyaturutse ku bushake bwo kugabanya ibitumizwa mu mahanga, by’umwihariko amasaro akorwa muri pulasitike, bigira ingaruka mbi ku bidukikije birimo ubutaka n’ikirere.

Kidamage avuga ko u Rwanda rutakaza arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka rutumiza amasaro hanze, kandi akenshi ari amakorano akoze muri plastic. Nyamara amasaro nyakuri ashobora guhingwa mu gihugu, agatunganywa, ndetse akanabyarwamo ibicuruzwa byinshi, birambye kandi bitangiza ibidukikije.

Ati “Niba ibihugu nk’u Bushinwa bikora amasaro muri plastic, twe tukayahinga, waba ari umwihariko wacu nk’Abanyarwanda.”

Kidamage asobanura ko ubuhinzi bw’amasaro budasaba ifumbire cyangwa imiti, bityo bukaba buhendutse kandi bugira inyungu nyinshi. Amasaro ni igihingwa gifata ubutaka neza, kiburinda isuri, kikanatanga ibyatsi by’amatungo, ifumbire ndetse kikaramba igihe kirekire.

Amasaro amera mu minsi 12 uhereye igihe yaterewe, akera mu mezi atandatu, akaba yasarurwa mu gihe cy’imyaka ibiri yose. Mu byo amasaro akorwamo harimo amashapure (Akoreshwa cyane n’abakirisitu Gatolika), udukomo, twambarwa n’abantu batandukanye, akaba yakorwamo umuceri, n’amavuta.

Nubwo akora byinshi, avuga ko hakiri imbogamizi y’ubushobozi bwo kongera umusaruro, cyane cyane kubera kubura imashini zifasha gutunganya amasaro mu buryo bwihuse kandi bufite ireme. Kugeza ubu, akora amashapure arenga 100 n’udukomo 300 ku munsi, ariko abonye ubushobozi ibyo akora byakiyongera.

Ati “Dukeneye imashini zidufasha gukora byinshi kandi vuba kuko umusaruro wo urahari.”

Kidamage Jean Pierre afasha urubyiruko kumenya gutunganya imitako mu masaro, aho atanga urugero rw’urubyiruko ruri mu igororero ry’abato i Nyagatare ajya kwigisha gukora amashapure n’udukomo, kugira ngo bizabafashe kwihangira imirimo igihe barangije igororero.

Ati “Iyo basohotse, hari abanyegera nkabigisha, nkabaha imbuto bakajya guhinga.”

Yatangiye afite ubutaka bukodeshejwe bungana na Are 1, none ubu ageze kuri hegitari 2, ari ubutaka bwe bwite. Afite abahinzi batandukanye mu turere twinshi, ndetse atanga akazi ku bantu batari bake biganjemo urubyiruko.

Kidamage avuga ko abonye imashini zigezweho, yazamura cyane urwego rw’umusaruro, agatanga akazi ku bantu benshi, bityo hakagabanuka ibitumizwa mu mahanga, hakarindwa ibidukikije ndetse hagatezwa imbere ibikorerwa mu gihugu.

UMWANDITSI: Maurice IKUZWE

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]