sangiza abandi

Umugambi wo kumfungisha wacuriwe i Kigali – Constant Mutamba

sangiza abandi

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mw’ibaruwa ye yo kwegura yamenyesheje Perezida w’iki gihugu, Felix Tshisekedi ko umugambi wo kumujyana mu nkiko wacuriwe i Kigali mu Rwanda.

Uyu mugabo ashinjwa kunyereza miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika yari agenewe kubaka gereza iri i Kisangani mu ntara ya Tshopo.

Mu ibaruwa yandikiye perezida Felix Tshisekedi, yegura kuri izi nshingano, yamubwiye ko nta dorali na rimwe rya Leta yigeze arya.

Akomeza avuga ko u Rwanda ari rwo rwacuze umugambi wo kumushyira hasi bitewe n’imanza yaciriye abayobozi ba AFC/M23, mbere yuko ushyirwa mu bikorwa na bamwe mu bayobozi ba RDC.

Ati “Nk’umuntu wawe wagize uruhare mu gukurikirana abayobozi bakuru ba AFC/M23, natangajwe no guterwa icyuma mu mugongo binyuze mu mugambi wa politiki bigaragara ko wacuriwe i Kigali ugashyirwa mu bikorwa na bamwe muri bagenzi bacu, ugamije guca intege aya mavugurura narimo nkora no gukunda igihugu.”

Hano yasobanuye ko byagaragaye ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungurehe, yakoresheje X avuga ko “amwishima hejuru” ndetse avuga ko n’abayobozi bo muri AFC/M23 bagambiriye ku mwivugana, ndetse yasimbutse kenshi amarozi yagiye ategwa.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka