sangiza abandi

U Rwanda rwasinyanye amasezerano ya miliyari zirenga 430 Frw n’ikigega OFID

sangiza abandi

Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere, (OPEC Fund for International Development, OFID) cyasinyanye amasezerano n’u Rwanda ya miliyoni 300$ (arenga miliyari 432 Frw), azashorwa mu bikorwa by’iterambere mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa n’Umuyobozi wa OPEC Fund, Dr. Abdulhamid Alkhalifa, i Vienne muri Autriche, ku wa 17 Kamena 2025.

Iki kigega kizashora imari mu mishinga y’ingenzi iganisha ku iterambere rirambye, irimo kubaka ibikorwa remezo bijyanye n’igihe, kunoza serivisi z’ibanze zigenerwa abaturage, guteza imbere imyuga, gufasha urwego rw’abikorera gukomeza gutera imbere n’ibindi.

Ubu bufatanye bw’impande zombi buzibanda ku guteza imbere ubuhinzi, binyuze mu kongerera imbaraga ibikorwa byo kuhira bigezweho no kubika umusaruro neza mu buryo butuma utangirika, gushyigikira ikoreshwa ry’ingufu zisubira, cyane cyane izikomoka ku mirasire y’izuba no guteza imbere urwego rw’ubwikorezi cyane cyane ubwo mu kirere.

Dr. Abdulhamid Alkhalifa, Umuyobozi Mukuru wa OPEC, yavuze ko iyi nkunga izakoreshwa  mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, ni ukuvuga hagati ya 2025–2028 , ikazagira uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu, kugabanya ubukene, no kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu guhanga imirimo mishya no kunoza uburyo bwiza bwo gutanga serivisi.

Ubufatanye bw’iki kigega n’u Rwanda mu mishanga itandukanye busanzwho, aho nko mu mwaka wa 2018 iki kigega cyatanze inguzanyo ya miliyoni 20$, yifashishijwe mu kugeza amazi meza ku baturage no guteza imbere umujyi wa Kigali n’indi mijyi iwunganira.

Mu mwaka wa 2021 kandi, iki kigega cyemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 20$, igamije kugeza amashanyarazi ku baturage barenga 270.000 bo mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Gakenke.

Muri rusange Ikigega OPEC kimaze gutanga inkunga irenga miliyoni 200$ mu gihe cy’imyaka igera kuri 50 kimaze gikorana n’u Rwanda, yakoreshejwe mu guteza imbere urwego rw’ubwikorezi, ibikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura, kongera amashanyarazi ndetse no gushyigikira ubucuruzi mu byiciro byazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

UMWANDITSI : Maurice IKUZWE

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]