Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner General (CG) Felix Namuhoranye intumwa zo muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, ziyobowe na Lin Hang, Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibikorwa (Chargé d’Affaires), na Senior Captain Li Dayi, ushinzwe umubano wa gisirikare.
Ibiganiro byahuje impande zombi byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi giherereye Kacyiru, kuri uyu wa kane, tariki ya 19 Kamena 2025, byibanze ku kongerera imbaraga ubufatanye busanzweho mu bijyanye n’umutekano rusange.
Abayobozi banaganiriye ku buryo bwo gushyira mu bikorwa neza inshingano z’Ihuriro ry’Abayobozi ba Polisi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), rigamije guhuza imbaraga mu guhangana n’ibyaha bikomeye birimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, n’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.
U Rwanda n’u Bushinwa bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu nzego zitandukanye, zirimo n’ibya gisirikare n’umutekano.
U Bushinwa bumaze imyaka butera inkunga Polisi y’u Rwanda mu buryo butandukanye nko mu Ugushyingo 2024, igipolisi cya Hunan mu Bushinwa cyasuye Polisi y’u Rwanda kugira ngo hashyirweho uburyo bwo gukorana, harimo guhugura no guhanahana amakuru yo kurwanya ibyaha mpuzamahanga.
Mu Ntangiriro za 2024, nabwo Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yagiranye ibiganiro na IGP Felix Namuhoranye, kugira ngo bashimangire imikoranire mu rwego rw’ubutabazi n’umutekano w’Abashinwa baba mu Rwanda.
Ubu bufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bufitanye isano n’ubushake bw’impande zombi mu kurushaho kubaka umutekano urambye, haba mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ni umubano unashimangirwa n’uko ibihugu byombi bikorana no mu rwego mpuzamahanga mu kurwanya ibyaha bihuriweho, binyuze mu bigo n’imiryango nk’uwa EAPCCO na INTERPOL.






