Abayobozi ba Sena y’igihugu cy’u Burundi bagiriye uruzinduko rwakazi mu Rwanda bagirana ibiganiro na bagenzi babo mu Rwanda ndetse banasuye n’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB.
Ni amakuru yatangajwe n’uburundi aho agaragaza ko perezida wa Sena y’iki gihugu yakiriwe i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo kuruyu wa gatanu tariki ya 20/06/2025.
Nk’uko amakuru abivuga Sinzohagera Emmanuel perezida wa Sena y’uburundi yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Francois Xavier Karinda baganira mu gutsimbakaza umubano w’ibihugu byombi.
Sena y’uburundi ibinyujije ku rukuta rwa X yagize iti: “Perezida wa Sena Hon Sinzohagera Emmanuel yahuye na mugenzi we w’u Rwanda ari kumwe na ba visi perezida be bombi mu ruzinduko rw’icyubahiro,Ibiganiro byabo byagarutse ku ruhare rw’izi nzego zombi mu gutsimbataza umubano hagati y’u Rwanda n’uburundi.”
Sena y’u Rwanda,nayo yatangaje ko perezida wa Sena y’uburundi yakiriwe na perezida wa Sena y’u Rwanda.
Yagize iti: “Uyu munsi perezida wa Sena y’u Rwanda, Francois Xavier Kalinda ari kumwe na ba visi perezida, Nyirahabimana Soline na Dr Mukabaramba, bahuye na Emmanuel Sinzohagera, perezida wa Sena y’uburundi. Baganiriye ku mikoranire binyuze muri dipolomasi y’inteko.”
Umubano w’u Rwanda n’uburundi umaze igihe urimo amakimbirane, kuko wajemo agatotsi mu mpera z’umwaka wa 2024, ariko kandi na mbere yabwo ntiwari wifashe neza byasaga no guhendahenda kuva mu mwaka wa 2015.
U Burundi bushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa Red-Tabara uburwanya, mu gihe u Rwanda narwo rubushinja gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.





