sangiza abandi

Gen Muhoozi yatangaje ibitero bishya kuri Wazalendo

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ingabo za Uganda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziteguye kugaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro yiswe Wazalendo, aho yaba iri hose.

Ibi yabitangaje nyuma y’inama yagiranye na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, i Kinshasa, ku wa 21 Kamena 2025. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Jenerali Muhoozi yagize ati “Wazalendo rwose ni imbaraga z’ikibi! Nzi neza ko ingabo zihuriweho na UPDF na FARDC zizabatera aho tuzabasanga hose. Keretse niba bafite ubwenge buhagije bwo gutanga.”

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa Gatanu, abagaba bakuru b’ingabo za Uganda na RDC basinyiye i Kinshasa amasezerano avuguruye y’ubufatanye mu bikorwa bya gisirikare bizwi nka Operasiyo Shujaa, yatangijwe mu Ugushyingo 2021 hagamijwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo ADF-MTM, ifitanye isano n’umutwe wa Leta ya Kisilamu (ISIS).

Nubwo Operasiyo Shujaa yari ifite intego nyamukuru yo guhangana na ADF-MTM, amagambo ya Jenerali Muhoozi ashimangira ko ibikorwa by’izi ngabo bishobora kwaguka bikibasira n’indi mitwe irimo Wazalendo. Uyu ni umuryango w’imitwe yitwaje intwaro isanzwe ifatanya na FARDC kurwanya M23.

Ibi bishobora guteza ikibazo mu bufatanye bwa gisirikare bwa RDC, kuko Wazalendo basanzwe bafatanyije n’ingabo za Leta mu rugamba rwo kurwanya M23. Gufata icyemezo cyo kubatera bishobora gutera amakimbirane hagati y’abagize uru rugamba ruhuriweho.

Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Yoweri Museveni bashyize umukono ku masezerano, banemeza ko biyemeje gukomeza ubufatanye mu by’umutekano no guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bikomeje kwiyongera mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka