Mu gihe intambara ikomeye imaze hafi ibyumweru bibiri hagati ya Israel na Iran ikomeje gufata indi ntera, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye gufasha no gucyura Abanyarwanda bari muri ibyo bihugu mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Ibihugu bitandukanye ku Isi, birimo n’ibyo mu Karere, byatangiye gushyira imbaraga mu gusaba abaturage babyo gutaha cyangwa kuba hafi ya za Ambasade kugira ngo bafashwe mu gihe ibintu byarushaho kuba bibi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko nubwo hari impungenge ziturutse ku mirwano iri hagati ya Iran na Israel, Abanyarwanda bari muri ibi bihugu bameze neza.
Yagize ati “Abanyarwanda bose bari muri Iran na Israel baratekanye, ariko hari gahunda zashyizweho zo kuba bafashwa gutaha neza mu gihe byaba bibaye ngombwa.”
U Rwanda ntirwatangaje imibare y’Abanyarwanda bari muri Iran cyangwa Israel, ariko Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hari gukorwa igenzura kugira ngo harebwe niba hari Umunyarwanda uri muri Iran.
Abanyarwanda benshi bari muri Israel ni abanyeshuri biga cyane cyane amasomo y’ubuhinzi, benshi muri bo bakaba baragiye ku bufatanye n’Ikigo cya Leta ya Israel gishinzwe Ibikorwa by’Iterambere, MASHAV.
U Rwanda rusanzwe rufasha abaturage barwo bari mu bice birimo imvururu n’intambara gutaha. Ibyo byagaragaye no mu minsi ishize ubwo Abanyarwanda bari muri Sudani bafashwaga gutaha nyuma y’intambara ikomeye yahabaye.
Ibindi bihugu byo mu Karere nk’u Bugande na byo byatangiye ibikorwa byo gucyura abaturage babyo bari muri Iran na Israel. Uganda yacyuye abaturage bayo 48 biganjemo abanyeshuri, banyuze mu bihugu by’abaturanyi kubera imbogamizi z’ingendo z’indege.
Impungenge zihari ni uko ingendo nyinshi z’indege ziva cyangwa zijya muri Israel zahagaritswe. Ethiopian Airlines, imwe mu ndege zakunze kwifashishwa cyane n’abantu bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, na yo yasubitse ingendo zayo.
Bitewe n’iyi ntambara, abantu barenga 600 bamaze kugwa muri Iran bazize ibitero bya Israel, mu gihe Israel imaze gutangaza ko abaturage bayo 24 ari bo bamaze gupfa kuva intambara yatangira.
Umwanditsi: Maurice IKUZWE MBABAZI







