sangiza abandi

Vestine uririmbana na Dorcas yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi

sangiza abandi

Ishimwe Vestine, uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 22 Kamena 2025.

Vestine, uzwi cyane mu itsinda ahuriyemo na murumuna we Kamikazi Dorcas, yitegura kurushinga n’umusore w’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo, mu birori biteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, tariki 05 Nyakanga 2025.

Bridal Shower ye yitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe be ba hafi, barimo na Dorcas, bafatanyije urugendo rw’umuziki rwabagejeje ku rwego rwo hejuru binyuze mu ndirimbo zamenyekanye nka Adonai, Ihema, Nahawe Ijambo, Si Bayali ndetse na Yebo, iherutse gusohoka.

Uyu muhango uje ukurikira indi myiteguro yari yaratangiranye no gufata irembo, ryafashwe tariki 6 Mutarama 2025, hakurikiraho gusezerana imbere y’amategeko byabereye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, ku wa 15 Mutarama.

Ubukwe nyirizina bwa Vestine na Idrissa buzabera mu nzu y’inkorokoro yakira ibirori, Intare Conference Arena, iherereye i Rusororo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]