sangiza abandi

Joseph Kabila yageze i Bukavu mw’ibanga rikomeye

sangiza abandi

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuruyu wa mbere, tariki ya 23 Kamena 2025 yageze i Bukavu, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, mw’ibanga rikomeye nyuma y’o kumara y’ukwezi amaze i Goma.

Urgendo rwa Joseph Kabila muri Bukavu rwabaye ku wa mbere, tariki ya 23 Kamena 2025. Ni mu gihe hagikomeje imirwano mu Burasirazuba bwa Congo, aho imijyi ya Goma na Bukavu, ikigenzurwa n’umutwe wa M23 kuva muri Gashyantare 2025.

Kabila ushinjwa na Félix Tshisekedi kuba ashyigikiye umutwe wa M23, yambuwe ubudahangarwa bwa senateri muri Gicurasi uyu mwaka, ndetse ibikorwa arimo bisa nkaho ashaka kuba umuntu w’ingenzi mu gukemura ibibazi by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Congo, aho agenda akorana inama n’abaturage.

Amakuru aturuka i Bukavu nuko Joseph Kabila ateganya gukora izindi nama n’abaturage nkuko yabigenje i Goma, aho yahuye n’abayobozi b’amadini, abatware gakondo ndetse n’abahagarariye sosiyete sivile.

Abari hafi ye bavuga ko intego ikomeza kuba imwe ariyo kumva ibibazo by’abaturage no gutanga inzira zo kurangiza ibi bibazo, mu gihe Uburasirazuba bwa DRC bumaze imyaka myinshi bwarazahajwe n’intambara.

Ubu buryo bwa Kabila buhamagarira amahoro butera kwibaza, cyane cyane kubera ibirego byo gufatanya na AFC/M23 bitangwa na guverinoma ya Kinshasa, yo ibona Kabila nk’inzitizi mu bikorwa byo gushaka amahoro.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka