Mu gace ka Walikale muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umusirikare yasinze yahembwe ajya kunywa inzoga arasinda maze arasa bagenzi be babana muri i Muganzi muri Gurupema ya Luberike.
Aya mahano yabaye ku mugoroba wo ku wa mbere, tariki ya 22 Kamena 2025, ndetse ubwo uyu musirikare yarasaga babiri bahise bahasiga ubuzima abandi bajyanwa kwa muganga.
ibitaro bya bikuru bya Kibua byatangaje ko abandi basirikare batatu bari bakomeretse bikomeye bahise bitaba Imana ubwo bari bagejejwe kwa muganga,
Umuvugizi w’Ingabo za Congo, Maj Nestor Mavudisa, yatangaje ko hari n’abandi basirikare bagera muri batandatu bajyanywe kwa muganga bari kwitabwaho ariko nabo barembye.
Perezida w’imiryango ya sosiyete sivile muri Walikale, Fiston Misona Tabashile, yavuze ko iyi myitwarire y’uyu musirikare yaje nyuma y’uko bari bamaze guhabwa imishahara, maze umwe muri bo ajya kunywa inzoga arasinda, arangije agatangira kurasa bagenzi be biturutse ku makimbirane ataramenyekana inkomoko yayo neza.
Ibi byabereye mu gace kari hafi yahari kubera imirwano ihanganishije ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo n’abarwanyi ba M23.
Ubuyobozi bw’igisirikare bwatangaje ko uwakoze aya mahano yatawe muri yombi akaba agiye gutangira gukurikiranwa.



