sangiza abandi

Minisitiri Uwamariya yafunguye inama mpuzamahanga yiga ku micungire y’imari igamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima

sangiza abandi

Impuguke mu by’imari zo kurengera ibidukikije hamwe n’intumwa za guverinoma ziturutse mu bihugu 55 byo ku mugabane wa Afurika no mu bihugu by’Abarabu bateraniye i Kigali mu nama mpuzamahanga igamije kungurana ibitekerezo ku micungire y’imari n’uburyo burambye bwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Iyi nama iri kubera muri Kigali Marriot Hotel, guhera kuri uyu wa kabiri, tariki ya 25 Kamena 2025, yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Iterambere (UNDP) binyuze muri gahunda ya BIOFIN (Biodiversity Finance Initiative).

Intego yayo ni ugufasha ibihugu gutegura no gushyira mu bikorwa uburyo bwo kubona inkunga n’imari ihagije yo gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko urusobe rw’ibinyabuzima.

Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Jeanne d’Arc Uwamariya, yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe ibihugu biri mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Kunming-Montreal, agamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, aho buri gihugu gisabwa gukora igenamigambi rirambye rishingiye ku bushobozi bwacyo.

Martin Cadena, Umuyobozi Mukuru wa BIOFIN ku rwego mpuzamahanga, yavuze ko mu minsi itatu iyi nama izamara, hazaba hubatswe imikoranire mishya, hashatswe ibisubizo by’imari mu kurengera ibinyabuzima mu bihugu bya Afurika, ndetse no gutegura uburyo bwo kongera ibikorwa bisanzwe bihari.

Ku ruhande rwa UNDP mu Rwanda, Fatmata Sesa yavuze ko u Rwanda ruri imbere mu guhanga udushya mu micungire y’imari yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Binyuze muri IremboPay, ni uburyo bushya bwo gutanga no gukurikirana ibijyanye n’amande ku bidukikije hifashishijwe ikoranabuhanga, u Rwanda rurimo guhindura uburyo bwo guhana abakora ibyaha ku bidukikije mu buryo bujyana no kongera gusubiranya ibyangiritse.”

Juliette Kabera, Umuyobozi Mukuru wa REMA, yagaragaje ko hari ubushake bwa politiki n’amategeko ariko hakiri icyuho mu bushobozi.

Ati “Dufite politiki nziza. Dufite ubushake bwa politiki. Ariko umutungo uracyari muke, kandi wiganjemo inkunga ziva mu baterankunga. Ni yo mpamvu turi hano, twese twiyemeje gufatanya gukuraho icyo cyuho.”

Iyi nama izamara iminsi itatu, ikazibanda ku gusangira ubunararibonye, kwerekana ibisubizo bishoboka mu bijyanye n’imari yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, no gushyira imbere ubufatanye bw’ibihugu mu kubaka ejo hazaza habereye ibinyabuzima n’abantu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]