sangiza abandi

Abanyarwanda basabwe kubahiriza ‘Tunywe Less’ mu kiruhuko kirekire cyo kwizihiza Ubwigenge no Kwibohora

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yasabye Abanyarwanda kwitwararikano ‘Kunywa Less’ muri iyi minsi y’ikiruhuko kirekire cyo kwizihiza iminsi mikuru y’Ubwigenge no Kwibohora, anabibutsa ko kwishima bidakwiye kwitiranywa no gusinda.

Ibi Minisitiri Mugenzi yabigarutseho mu Nteko Rusange y’Umujyi wa Kigali, yabaye ku wa kabiri, tariki ya 24 Kamena 2025, aho yagaragaje ko hari uburyo bwinshi bwo kwishima budasaba kunywa ibisindisha.

Ati”Hari uburyo bwinshi bwo kwishima, kwishima si ukunywa ibisindisha, kwishima ni ukwicara ukagira ibiganiro nk’uko turi ahangaha turishimye, nyuma y’ahangaha tugacinya akadiho.”

Yakomeje ashimangira ko nubwo umuntu yahitamo kunywa, akwiye kubikora mu rugero, cyane cyane akirinda inzoga zinkorano, azigereranya n’“uburozi”.

Yagaragaje ko ingaruka mbi z’inzoga ku buzima zizatuma urubyiruko n’abaturage benshi babura ejo hazaza heza.

Ati “Iyo turebye imibare y’abantu bishora mu businzi, tubona mu myaka 50 nta mupolisi tuzagira, nta musirikare, nta mwarimu, nta muyobozi tuzabona kuko abantu bose bazaba barokamwe n’ibiyobyabwenge.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, mu nama nyunguranabitekerezo ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, yagaragaje ko mu myaka 10 ishize, ikoreshwa ry’inzoga mu Rwanda ryazamutse riva kuri 41.3% rigera kuri 48%.

Nubwo abanywa inzoga biyongereye, hari impinduka nziza ku buryo bw’ikoreshwa ryazo, kuko ubusinzi bwagabanutseho 8%, buva kuri 23% bugera kuri 15%.

Intara y’Amajyaruguru niyo ifite umubare munini w’abakoresha inzoga (56.6%), ikurikirwa n’Amajyepfo (51.6%), Uburengerazuba (46.5%), Uburasirazuba (43.9%), naho Umujyi wa Kigali ukaba ufite igipimo gito ugereranyije n’izindi ntara (42.0%).

Imibare kandi yagaragaje ko igitsina gabo aricyo kiyoboye mu gukoresha inzoga ku kigero cya 61.9%, mu gihe abagore ari 34.3%.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]