Umusore w’imyaka 22 y’amavuko, wakekwagaho kwica se nyuma yo gucika inzego zamuhigaga bukware,na we yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Nkunamo, akagari ka Nyakibungo, umurenge wa Gishubi, mu karere ka Gisagara.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishubi, Rutaganda Jean Félix, yabwiye ikinyamakuru umuseke ducyesha iyi nkuru ko uwo musore akekwaho kwica se amuteye icyuma, aho babanaga mu gipangu kimwe.
Avuga ko uyu musaza yari yaratandukanye na Nyina w’uyu musore ariko nyuma baza kugirana amakimbirane uwo musore niko gufata icyuma aramwica.
Gitifu ati”Birababaje kuba umuryango ubuze abantu babiri, kuko bari bakiri mu kiriyo cy’umubyeyi we.”
Uyu muyobozi avuga ko nyakwigendera yari yarahaye abana be bose imitungo, gusa uyu ukekwaho kumwica akaba ngo yangizaga iyo yahawe.
Rutaganda yasabye abaturage kutihanira, ahubwo bakitabaza inzego z’ubuyobozi mu gihe bananiwe kumvikana, aho gufata icyemezo nk’iki cyo kwambura umuntu ubuzima.
Byari biteganyijwe ko umurambo wa Manirahari Jean Marie Vianney ushyingurwa uyu munsi, naho uw’umuhungu we ugashyikirizwa ibitaro.
Umuyobozi w’umurenge avuga ko abaturage n’inzego zitandukanye zirimo Polisi RIB na Dasso n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zageze ahabereye ibi byago.








