Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya basketball y’abatarengeje imyaka 18 mu bangavu, yatangiye itsindwa n’ikipe y’igihugu ya Tanzania amanota 60-58 mu mukino wabimburiye indi y’imikino y’akarere ka gatanu (5) yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika iri kubera i Cairo mu Misiri.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026 nibwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakinnye umukino wa mbere na Tanzania.
Uyu mukino watangiye Tanzania igenda imbere y’u Rwanda n’ikinyuranyo cy’amanota 6 mu gace ka mbere k’umukino no mu gace ka kabiri k’umukino kuko buri gace karangiye ari amanota 19-13.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye u Rwanda rurushwa amanota 12 kuko yari amanota 38-26.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe y’u Rwanda y’umutoza Munyaneza Joseline yagerageje kugaruka mu mukino ariko yisamye yasandaye kuko n’ubwo agace ka gatatu n’agace ka kane yayoboye ariko ntibyari bihagije ngo ikuremo ikinyuranyo.
Mu gace ka gatatu u Rwanda rwatsinze amanota 17-15 naho mu gace ka kane u Rwanda rwatsinze amanota 15-7 byatumye umukino urangira Tanzania itsinze amanota 60-58.
Kimwe mu byagoye u Rwanda muri uyu mukino harimo gutinda kwinjira mu mukino, no kutabyaza umusaruro imipira Tanzania yabaga itakaje itarakoza ku gakangara (Turn overs) nk’uko Tanzania yabigenje ikabikuramo amanota 23.
Ikindi cyagoye u Rwanda ni ubuhanga bwihariye bw’abakinnyi babiri ba Tanzania batsinze amanota arenga 1/2 cy’ayo Tanzania yatsinze muri rusange kuko batsinze amanota 47. Aba bakinnyi kubafata byabaye ingume bituma habamo ikinyuranyo.
Aba bakinnyi ni Rose Katamboy watsinze amanota 25 na Pendo Laizer watsinze amanota 22.
Ku ruhande rw’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ingabire Liliane yitwaye neza atsinda amanota 20, Ndaruhutse Atete Laisa yatsinze amanota 15 naho Gaju Kayila Chalva yatsinze amanota 11.
Muri iyi mikino y’akarere ka gatanu mu cyiciro cy’abangavu hitabiriye amakipe 4 ariyo u Rwanda, Tanzania, Misiri na Kenya.
Aya makipe agomba kuzengurukana hanyuma ikipe ya mbere niyo izabona itike y’Igikombe cya Afurika kizakinwa hagati ya tariki 5-16 Kanama 2026, kikazabara i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Mu cyiciro cy’ingimbi hitabiriye amakipe 6, yagabanyijwe mu matsinda abiri, aho u Rwanda rwisanze mu itsinda A hamwe na Misiri na Tanzania.
U Rwanda ruzakina umukino warwo wa mbere kuri uyu wa Gatandatu rukina na Tanzania saa 19:30.











