Mu Kigo cy’amahugurwa cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, habereye igikorwa cyo gusezera ku mugaragaro abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, aho abasaga 106 basezerewe nyuma yo kurangiza amasomo yabateguraga gusubira mu buzima busanzwe.
Iki gikorwa cyateguwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera Abasirikare no Kubasubiza mu Buzima Busanzwe (RDRC), cyanabaye umwanya wo gutangiza icyiciro gishya cya 75 kigizwe n’abandi bantu 114 baje kwigishwa gukunda igihugu.
Komisiyo ya RDRC yatangaje ko aba basezerewe bagize icyiciro cya 74, kandi bakaba baranzwe n’umwihariko w’uko hafi ya bose bari abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo, umutwe w’ingabo z’urubyiruko ushyigikiwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Benshi muri bo bakomoka mu Turere twa Rubavu na Rutsiro, uturere duhana imbibi na RDC. Aba barwanyi bamaze igihe mu mashyamba ya Congo, aho bigishwaga ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango ku gihugu cyabo cy’amavuko cy’u Rwanda.
Mu gihe bamaze i Mutobo, bahawe amasomo y’uburere mboneragihugu, bagaragarizwa amateka y’u Rwanda, kandi bigishwa gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda mu rwego rwo kubafasha kongera kwiyumva nk’abagize umuryango Nyarwanda.
Ubuyobozi bwa RDRC bwatangaje ko aba bagiye mu miryango yabo biteguye kuba abaturage bubahiriza amategeko, bagakora ibikorwa by’iterambere, kandi bagafasha bagenzi babo bacyibera mu mashyamba kumva akamaro ko kugaruka mu gihugu.









