Ingabo za Uganda zatangiye kugaba ibitero ku barwanyi ba wazalendo muri Teritwari ya Lubero nkuko umugaba mukuru wazo General Muhoozi Kainerugaba yari yabitangangaje nyuma yo guhura na Perezida Tshisekedi.
Iyi mirwano yabereye mu duce twa Vuyunga-Mabambi no mu tundi duce dutandukanye two muri sheferi ya Baswagha muri teritware ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ni amakuru yemejwe n’ubuyobozi bwo muri turiya duce twaberagamo imirwano, bikaba bivugwa ko iyi mirwano yatumye ubuzima bw’abaturage busa n’ubuhagaze.
Ubundi kandi iyi mirwano yumvikanyemo imbunda ziremereye n’izoroheje kuva mu masaha y’igitondo kugeza mu masaha yigicamunsi cyo kuri uyu wa kane, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.
Igisirikare cya Uganda gikorera ku butaka bwa RDC ku bw’amasezerano y’ibihugu byombi, aho agamije gusenya umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu cya Uganda, cyarasanye na Wazalendo nyuma y’iminsi mike umugaba mukuru w’Ingabo zacyo, Gen. Muhoozi atangaje ko Wazalendo bagomba kugabwaho ibitero.
Hari mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa x, yagize ati: “Wazalendo ni umutwe ugambiriye ikibi. Ingabo za UPDF na FARDC zizabagabaho ibitero aho tuzababona hose.”
Yari yanashinje kandi Wazalendo kwica abaturage baba ku mupaka wa RDC na Uganda.
Aba Wazalendo bisanzwe bizwi ko bakorana byahafi n’ingabo za Leta ya Congo, ahanini ubufatanye bw’impande zombi bugambiriye kurwanya umutwe wa M23 urwanira mu Burasizuba bwa Congo.



