sangiza abandi

U Rwanda na Nigeria basinye amasezerano yo gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa

sangiza abandi

U Rwanda na Nigeria basinyanye amasezerano yo gukuraho gusoresha kabiri ku bucuruzi n’ishoramari rikorwa hagati y’ibi bihugu byombi, mu rwego rwo koroshya ubucuruzi, kuzamura ishoramari no gushimangira ubufatanye mu bukungu hagati y’impande zombi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Yusuf Murangwa na mugenzi we wa Nigeria, Wale Edun.

Aya masezerano yitezweho gutanga umusaruro mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi binyuze mu korohereza ishoramari ryambukiranya imipaka ndetse no gukangurira abikorera gushora imari mu kindi gihugu.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi igaragaza ko aya masezerano azongera ishoramari hagati y’ibihugu, aho abashoramari bava muri Nigeria cyangwa mu Rwanda bashobora gukora ubucuruzi cyangwa gutangiza imishinga y’ishoramari mu kindi gihugu batikanga kwishyura imisoro ibiri ku nyungu zimwe.

Bizafasha kandi mu guteza imbere urwego rw’Abikorera aho bashobora kwinjira mu masoko mashya ndetse bifashe no mu gukomeza guhuza ubukungu bwa Afurika biciye mu ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

U Rwanda rufite abashoramari benshi ba Nigeria mu by’ubwubatsi, ibijyanye n’ikoranabuhanga, serivisi z’imari nk’ikigo cya Access Bank, ndetse n’ubucuruzi rusange.

U Rwanda na Nigeria bifitanye amasezerano y’ubucuruzi n’ishoramari, harimo no gushyigikira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu. Hari kandi n’inama z’ubucuruzi (Business Forums) zagiye zihuza abacuruzi n’abashoramari b’impande zombi, zifasha guhuza ibitekerezo n’amahirwe y’ishoramari.

Ibihugu byombi ni abanyamuryango ba AfCFTA, ibi bifasha abacuruzi b’u Rwanda kubona isoko rinini muri Nigeria, ndetse n’abanya-Nigeria kugera ku isoko ry’u Rwanda n’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]