sangiza abandi

“Raporo zabo kuki zitajya zivuga kubufasha RDC iha FDLR” – Perezida Kagame

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko raporo z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zitajya zivuga ubufasha Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iha umutwe wa FDLR, ahubwo zigahora zishinja u Rwanda gufasha abarwanyi ba M23.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho ku wa gatanu ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru cyizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31.

Mu bihe bitandukanye impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zisohora raporo zisobanura ibibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Raporo iheruka yashinjaga u Rwanda kohereza abasirikare barwo muri RDC mu bice bigenzurwa na AFC/M23, ndetse ko hari n’izindi ngabo zarwo ziri ku mupaka zitegura koherezwayo nazo.

U Rwanda rwanenze iby’iyi raporo, ruvuga ko yuzuye ibinyoma, ndetse ko izi mpuguke zigoreka ukuri ndetse ntizigaragaze FDLR ubufasha ihabwa na RDC.

Mu kiganiro giheruka, Perezida Kagame yagaragaje ko izo raporo zisohorwa ntacyo ziba zije gukora kubihari kuko ziba zaranditswe mbere.

Ati “Izo nzobere raporo zandika mu by’ukuri ntacyo iba ije gukora ku bihari, izo raporo ziba zarakozwe kera cyane, igihe bahabwaga ubwo butumwa. Niyo mpamvu buri igihe ubona zisa.”

Perezida Kagame yavuze ko nta narimwe uzabona banditse ibyimbitse ku mutwe wa FDLR, uyu ukaba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati: “Ntuzigera ubona banditse ikintu ku buryo ibigo bya leta bikorana na FDLR mu gukwirakwizwa urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ibi bintu bikorwa buri munsi habona, buri wese yagakwiriye kubibona.

“Wibaza uburyo inzobere zitabibona. Raporo zose 75% zibasira AFC/M23 n’u Rwanda, bati u Rwanda rufasha M23.”

Yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’ikibazo cyayo.

Ati: “Ikibazo cya FDLR nikiramuka kidakemuwe kandi twashyizeho uburyo bwo guhangana na yo mu masezerano, ibyo bizaba bivuze ko FDLR izakomeza kubaho, n’ikibazo kizakomeza kubaho kandi u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rukwiye gukora mu gihe FDLR iri hafi n’imipaka yacu.”

Imwe mu ngingo ikubiye mu masezerano y’u Rwanda na RDC, ni uko Kinshasa isabwa “gusenya FDLR”, umutwe ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri ubu ukorana n’Ingabo zayo.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka