Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kongera ubushobozi bwo gutunganya ibikomoka ku mpu, aho gukomeza kuzohereza mu mahanga zidatunganyije, kugira ngo byongere agaciro k’ibyo bikora kandi bibashe guhangana ku masoko mpuzamahanga.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Imurikagurisha rya 26 ry’Ibigo by’Ubucuruzi Bito n’Ibiciriritse byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ribera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Iri murikagurisha rifite insanganyamatsiko igamije guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka ku mpu, imboga, imbuto n’indabo mu Karere.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko Akarere gakwiye kwibanda ku kubaka ubushobozi bw’inganda zitunganya impu, zigakora inkweto n’ibindi bicuruzwa bifite agaciro kanini kandi bishobora guhangana n’ibikorerwa ahandi ku Isi.
Yashimangiye kandi ko abikorera bakwiye gufata Afurika y’Iburasirazuba nk’isoko rimwe aho kuyibona nk’amasoko y’ibihugu bitandukanye, bityo bakarushaho gufatanya mu bucuruzi no kwagura ibikorwa byabo mu Karere.
Yasabye kandi inganda, amahoteli n’abacuruzi gukorana n’ibigo bito n’ibiciriritse, babishyira mu ruhererekane rw’ibicuruzwa na serivisi bagura, mu gihe ibigo by’imari bikwiye gutegura inguzanyo zijyanye n’ubushobozi n’ibikenewe n’ibi bigo.
Minisitiri Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko ibigo bito n’ibiciriritse ari inkingi ikomeye y’ubukungu bw’ibihugu byo mu Karere, kuko bihanga imirimo, bigateza imbere udushya kandi bigatanga amahirwe ku bagore n’urubyiruko.
Yagize ati: “Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse ni inkingi ikomeye y’ubukungu bw’ibihugu byacu. Bitanga akazi, bigateza imbere ibijyanye no guhanga ibishya kandi bigafungura amarembo y’amahirwe, by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko, bafite intego n’icyerekezo byagutse mu Isi igenda irushaho guhuzwa n’imikoranire mpuzamahanga.”
Nubwo bimeze bityo, Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibi bigo bigihura n’imbogamizi zirimo kubona igishoro ku nyungu nto, imisoro ihanitse n’ingorane zo kwambutsa ibicuruzwa imipaka y’ibihugu.
Mu gukemura izo mbogamizi, yasabye ko inzitizi z’ubucuruzi, izitari iz’imisoro n’izindi zibangamira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa zavaho, inzira za gasutamo zikoroha, ubwikorezi bukanozwa ndetse n’ishoramari mu bucuruzi bw’ibigo bito n’ibiciriritse rikongerwa.
Imurikagurisha rya 26 ry’Ibigo by’Ubucuruzi Bito n’Ibiciriritse byo muri EAC, ryatangijwe ku wa 30 Ukwakira 2026, rikazageza ku wa 8 Ugushyingo 2026, rikaba rigamije guhuza abikorera, kwagura amasoko no guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu bihugu bigize EAC.











