sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yijeje ko amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC azibanda ku guhashya FDLR

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rufite icyizere cyinshi ko amasezerano aherutse gushyirwaho umukono hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) azatanga umusaruro, mu rugamba rwo guhashya umutwe wa FDLR.

Yabitangaje mu kiganiro cyabaye ku itariki 5 Nyakanga 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Rwanda Convention 2025 yabereye i Dallas-Fort Worth muri Leta ya Texas.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko aya masezerano yubakiye ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu kurwanya FDLR no kuvanaho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwari rwarafashe ku mipaka.

Ati: “Twahisemo ko dufatanyije FDLR izakurwaho burundu ndetse u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi. Ibi ni byo amasezerano yubakiyeho mu bijyanye n’umutekano.”

Yakomeje agaragaza ko hari abarwanyi ba FDLR binjijwe mu ngabo za RDC ndetse no mu mutwe wa Wazalendo, ashimangira ko u Rwanda rufite amakuru ahagije ku bijyanye n’aho abo barwanyi baherereye.

Yagize ati: “Ayo makuru ya FDLR natwe tuba tuyafite, aho bari, n’ama-unités barimo. Kuba barinjijwe mu ngabo ntabwo bivuze ko batakiri FDLR.”

Minisitiri Nduhungirehe kandi yagaragaje ko guhashya FDLR bitazakorwa ku ngufu, ahubwo bizatangirana no gushishikariza abayirimo gutaha no gusubira mu buzima busanzwe, nk’uko byagenze ku bandi benshi batashye.

Yasoje avuga ko icyo hasigaye ari ubushake bwa Guverinoma ya Congo mu gushyira mu bikorwa ibyo yemeranyijeho n’u Rwanda, ati: “Ni ukuzareba ko Guverinoma ya Congo ifite ubushake bwo kubasenya.”

Iki kiganiro cyabaye mu gutangiza Rwanda Convention 2025 cyibanze ku ndangagaciro Nyarwanda, uruhare rwa Diaspora mu iterambere ry’u Rwanda, n’imikoranire ihamye mu kubaka ejo hazaza h’Igihugu.

Iki kiganiro kandi cyarimo Philippa Kibugu Decuir washinze BCIEA, Sheba Rugege wo mu Nama y’Ubutegetsi y’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Amerika, na Rwiyemezamirimo Philbert Haragirimana.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]