Abaturage bo mu gace ka Uvira, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bivuganye umusirikare wa FARDC waherukaga kwica umuyobozi ushinzwe itumanaho mu biro bya Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uyu mukozi witwa Lungele Mbiso wari ushinzwe itumanaho mu biro bya guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yiciwe muri Uvira arashwe n’umusirikare wa FARDC, mu masaha ya nimugoroba yo ku wa gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga 2025.
Amakuru avuga ko uyu mukozi wari ushinzwe itumanaho kwa Guverineri Jean Jaques Perusi, yarashwe mu gatuza ahita agwa aho. Akomeza kandi avuga ko uyu musirikare wamwishe afite umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Capitaine mu ngabo za FARDC.
Amakuru aturuka Uvira avuga ko nyuma yaho abaturage mu burakari bwinshi nawe bahise bamwica bakoresheje amabuye n’ibiti.
Bivugwa ko kugira ngo habeho uko kurasana byari byavuye ku mpaka zari zazamutse hagati y’abakozi bo kwa guverineri n’abasirikare ba FARDC, nubwo abatasobanuye neza icyateye izo mpaka.
Agace ka Uvira aha habereye ubwicanyi niho himuriwe ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma yaho tariki ya 16 Gashyantare 2025, M23 yigaruriye umujyi wa Bukavu, usanzwe ari umurwa mukuru w’iyi ntara.
Kuri ubu Bukavu igenzurwa na M23, ndetse yanamaze gushyiraho ubuyobozi ku rwego rw’intara kugeza ku buyobozi bwibanze.
Ibibaye muri Uvira, bikozwe mu gihe Leta ikomeje kuharundanyiriza ingabo zayo nyinshi harimo n’Abacanshuro yakuye muri Colombia, kuza kuyifasha kurwanya umutwe wa M23.
Ibi bikaba byongeye kuzamura umwuka w’intambara, aho iyi Leta ya Congo bivugwa ko iri gutegura kugaba ibitero kabuhariwe kuri M23 bigamije kuyambura imijyi minini irimo uwa Goma n’uwa Bukavu uri mu ntera itari ndende cyane uvuye Uvira.
Ibi byose kandi biri kuba mu gihe Leta ya Congo iheruka gushyira umukono ku masezerano y’amahoro n’u Rwanda, agamije gushyiraho iherezo ku makimbirane y’intambara imaze imyaka myinshi ibera mu Burasizuba bwa RDC.



