sangiza abandi

BasiGo yamuritse bisi zigera i Rusizi, intambwe nshya mu bwikorezi burengera ibidukikije

sangiza abandi

Sosiyeti igurisha ikanakodesha imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda ya BasiGo, yamuritse bisi 18 nshya zizajya zitwara abagenzi mu rugendo ruva mu Mujyi wa Kigali rwerekeza i Rusizi, umwe mu mihanda miremire kandi irimo imisozi myinshi mu gihugu. Iyi ikaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kurwanya imyuka ihumanya ikirere.

Izi modoka zamuritswe kuri uyu wa 23 Kamena 2026, nyuma y’isuzuma zakozweho ziva i Kigali zerekeza i Rusizi, zikagaruka zidacometswe ku muriro mu nzira.

Umuyobozi wa BasiGo Rwanda, Jones Kizihira, yavuze ko kuba bisi y’amashanyarazi yagera i Rusizi ari kimwe mu bikorwa bikomeye bifuzaga kugeraho kuva batangira gukorera mu Rwanda.

Ati “Muri rusange igihugu cyose twakigezemo uretse Rusizi, kugeza ejo bundi imodoka 18 zije, twoherezayo 2 ziragenda zigerayo amahoro, ziranagaruka.”

Yavuze ko nyuma y’iri suzuma, guhera muri Nyakanga uyu mwaka, izi bisi zizatangira gutwara abagenzi mu buryo busanzwe mu muhanda wa Kigali – Rusizi.

BasiGo yamuritse imodoka 18 zizajya zikora ingendo mu muhanda Kigali- Rusizi
Izi modoka zakorewe isuzuma zigera mu mujyi wa Kamembe zigaruka i Kigali zidacometswe mu nzira

Ibyo wamenya kuri izi modoka nshya

Nk’uko bisobanurwa na Jones Kizihira, izi modoka nshya ni izo mu bwoko bwa BasiGo i8 Intercity Coach, zikaba ari zo modoka za mbere zikoresha amashanyarazi zagejejwe mu Rwanda zifite ubushobozi bwo gukora ingendo ndende kurusha izindi.

Buri modoka ishobora gukora urugendo rwa kilometero 400 itongeye gucomekwa ku muriro, bivuze ko ishobora kuva i Kigali ikagera i Rusizi ikagaruka itarasubizwa ku muriro. Ndetse n’iyo irangije urwo rugendo, umuriro uba ugisigaye muri batiri yayo ntugomba kujya munsi ya 20%, mu rwego rwo kurinda ko zangirika no gukomeza gukora neza.

Izi modoka kandi zifite imyanya 42 y’abagenzi, zirimo ahagenewe abafite ubumuga, ububiko bunini bw’imizigo buri munsi, ndetse n’ubushobozi bwo gutwara imizigo ipima toni 2,5.

Zifite kandi ibikoresho birimo uburyo bwo gukonjesha umwuka (A.C), aho gucomekera telefone n’ibindi bikoresho bya elegitoroniki, murandasi (internet), kamera zifata amashusho imbere muri bisi n’ibindi bitandukanye.

Izi modoka zishobora gucomekwa zikuzura mu gihe cy’isaha imwe n’igice, hifashishijwe sitasiyo zifite ubushobozi bwo gutanga kilowati 200 (200kW). Kugeza ubu, izo sitasiyo zo kongerera umuriro izi bisi zirimo ebyiri ziri ku cyicaro cya BasiGo, ndetse n’indi imwe iherereye mu Karere ka Muhanga.

Imodoka nshya za BasiGo zifite ubushobozi bwo gutwara toni 2.5
Ni imodoka zisanzuye kandi zikozwe mu buryo bugezweho

Uko BasiGo yavuye kuri bisi 2 ikaba igeze kuri 52

BasiGo yatangiriye ibikorwa muri Kenya mu 2022, nyuma yaho iza kwagura ibikorwa byayo mu bindi bihugu birimo n’u Rwanda, aho yageze mu 2023.

Icyo gihe yatangiranye imodoka ebyiri gusa zakoreraga mu Mujyi wa Kigali, ikorana n’ibigo bitwara abagenzi birimo Volcano Express, Kigali Bus Company (KBC) na Royal Express.

Mu myaka itatu ishize, ibikorwa byayo byakomeje kwaguka ku buryo ubu ifite imodoka 52 zikora mu Rwanda, harimo izi 18 nshya zamuritswe, ndetse bafite intego yo kugera ku modoka 100 mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Kizihira yavuze ko mu ntangiriro abantu benshi bagiraga impungenge ku bushobozi bw’izi modoka mu gihugu nk’u Rwanda kirimo imisozi myinshi.

Ati “Bwa mbere tukiza mu Rwanda, abantu bagendaga bibaza izi modoka zizakora, zizamuka iyi misozi yacu yo mu Rwanda, tugeze nko ku modoka ya kane, cyane cyane abatwara abagenzi batangira kubona uko zikora, batangira kubona akamaro kazo.”

Muri Mata 2024 ni bwo imodoka ya mbere y’amashanyarazi yatangiye gukora ingendo zo hanze ya Kigali, ikorera mu muhanda wa Nyamata aho yakoze ingendo umunani itarakenera kongera gucomekwa.

Nyuma yaho, muri Nyakanga 2025, izi modoka zatangiye kugera mu bice bikora ku mipaka y’Igihugu irimo Gatuna, Nyagatare na Rubavu. Rusizi ni yo yari isigaye itaragerwaho.

Kizihira yavuze ko kugerageza urugendo rwa Kigali-Rusizi ari kimwe mu bikorwa bikomeye bakoze.

Ati ” Byari ibintu binini cyane, twumvaga kohereza imodoka Rusizi zikagaruka zidacometswe ari ikintu kizatuvuna cyane, ariko byarakunze, turashaka gutangira muri Nyakanga twohereza imodoka zikajya Rusizi zikagaruka.”

Yongeyeho ko nyuma ya Rusizi, hateganywa no gukoresha izi modoka ku muhanda wa Kivu Belt uhuza Rusizi na Rubavu.

Mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’izi modoka, BasiGo iri guteganya kongera ahantu izi bisi zishobora gushyiriramo umuriro mu Karere ka Huye, Rusizi na Rubavu, hazaba haje kunganira mu Mujyi wa Kigali na Muhanga hasanzwe hakora.

Iyi sosiyete ikoresha uburyo bwa “Pay-As-You-Drive”, aho nyiri sosiyete itwara abagenzi adasabwa kwishyura amafaranga menshi icyarimwe ngo agure imodoka, ahubwo ayikodesha cyangwa akayigura yishyura buhoro buhoro bitewe n’ingendo ikora, BasiGo ikamufasha mu kuyicomeka, kuyisana no kuyikurikirana mu gihe cy’imyaka 10.

Umuyobozi wa BasiGo avuga ko bitewe n’uburyo izi modoka zihenze, byibura imodoka imwe iri hagati y’amadorari ibihumbi 130-150, bakorana n’ibigo by’imari mu rwego rwo gufasha amasosiyete atwara abagenzi kubona uburyo bwo kuzigura, bakazagenda bishyura gake ibigo by’imari ku nyungu nkeya cyane.

BasiGo yagabanyije toni 5,000 z’imyuka ihumanya ikirere

Uretse koroshya ubwikorezi, Umuyobozi wa BasiGo, avuga ko imwe mu ntego nyamukuru zayo ari ugufasha u Rwanda kugabanya imyuka ihumanya ikirere ikomoka ku modoka zikoresha mazutu.

Mu myaka itatu ishize kuva izi modoka zatangira gukora mu Rwanda, zagabanyije toni ibihumbi bitanu z’imyuka yangiza ikirere.

Kizihira yavuze ko ibi bipimirwa ku ntera imodoka ziba zimaze gukora n’ingano ya mazutu ziba zasimbuye.

Ati “Uyu munsi tumaze kurwanya imyuka yangiza ikirere toni 5,000 mu kirere, hari ukuntu tubibara bitewe n’ibilometero imodoka yagenze.”

Yongeyeho ko kuva mu 2023 kugeza ubu, izi modoka zimaze gukora urugendo rwa kilometero miliyoni 12, mu gihe zasimbuye ikoreshwa rya litiro zirenga miliyoni eshatu za mazutu.

Ati “Ati ibi byose bikubiye muri gahunda yo kuvuga ngo tubungabunge ikirere.”

Yashimangiye ko BasiGo ifite intego eshatu zirimo korohereza abakora ubwikorezi kuva ku modoka za mazutu bakajya ku zikoresha amashanyarazi, kugabanya imyuka ihumanya ikirere n’uburyo zishobora kwitabwaho by’igihe kirekire.

Kugeza ubu, BasiGo ifite intego yo kugeza imodoka 100 z’amashanyarazi mu Rwanda muri uyu mwaka, mu gihe gahunda yayo y’igihe kirekire ari ukugera ku modoka 1000 zikora mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, harimo u Rwanda na Kenya.

Ni intego ishimangira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kubaka ubwikorezi bwa rusange bukoresha ingufu zisukuye. U Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% bitarenze umwaka wa 2030.

Iyi ntego ingana no gukumira toni miliyoni 4,6 z’imyuka ya karubone. Ibi bikaba bikubiye mu cyerekezo cy’igihugu cy’igihe gito cya NST2 no mu cyerekezo cy’igihe kirekire cya 2050 kigamije kugira ubukungu butangiza ibidukikije.

Imodoka z’amashanyarazi zo mu bwoko bwa Bisi zagabanyije toni 5,000 by’imyuka yangiza ikirere mu myaka 3
Ni gahunda igendanye n’icyekerezo cy’Igihugu cyo kurengera ibidukikije no kurwanya imyuka ihumanya ikirere

Photos:

[fluentform id="3"]