sangiza abandi

Abakandida 59 bagiye guhatanira umwanya umwe wo kuba depite 

sangiza abandi

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yashyize ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abantu 59 batanze kandidatire ku mwanya w’umudepite ugiye gusimbura Depite Icyitegetse weguye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Urwo rutonde rwasohotse ku wa 17 Kanama 2026, rukubiyemo amazina y’abatanze kandidatire ndetse n’ibyangombwa batanze mu rwego rwo kwemererwa guhatanira uwo mwanya.

NEC ivuga ko umukandida ushaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko agomba kuba ari Umunyarwanda ufite imyaka iri hagati ya 21 na 30, akaba ari inyangamugayo kandi nta mpamvu y’amategeko imubuza kwandikwa ku ilisiti y’itora.

Mu nyandiko ishyigikira kandidatire, usaba umwanya asabwa kugaragaza amazina ye yose nk’uko yanditse ku ndangamuntu, umwirondoro urimo umwuga akora, aho yavukiye, itariki y’amavuko n’aho atuye.

Hanasabwa kopi y’indangamuntu, icyemezo cy’amavuko, icyemezo cy’imyitwarire myiza, amafoto abiri y’amabara ndetse n’icyemezo kigaragaza niba umuntu yarigeze akatirwa n’inkiko cyangwa atarakatiwe, kandi kikaba kitararengeje igihe.

Mu bindi byangombwa NEC isaba harimo icyemezo cya muganga wemewe n’amategeko ndetse n’inyandiko umukandida ashyiraho umukono cyangwa igikumwe, yemeza ko amakuru n’ibyangombwa yatanze ari ukuri.

Nubwo NEC yagaragaje abo bantu 59 nk’abakandida bemejwe by’agateganyo, urutonde rugaragaza ko hari ibibazo bikwiye gukomeza gusuzumwa mbere y’uko kandidatire zemezwa burundu.

Muri abo batanze kandidatire harimo abantu babiri bagaragaje imyaka y’amavuko ya 1994 na 1995. Iyo mibare ishyirwa mu nyandiko y’amategeko isaba umukandida kuba atarengeje imyaka 30, ishobora gutuma hibazwa niba abo bantu bujuje ibisabwa bijyanye n’imyaka.

Hari kandi abandi bakandida bigaragara ko hari ibyangombwa batatanze cyangwa batanze bitujuje ibisabwa, ibintu bishobora kugira ingaruka ku iyemezwa rya kandidatire zabo mu cyiciro gikurikiraho.

Umwanya uhatanirwa wasizwe na Icyitegetse, wari umwe mu badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Yeguye ku mwanya we nyuma yo kugaragaza imyitwarire itari myiza, gusa ibisobanuro birambuye ku byari bigize iyo myitwarire ntibyashyizwe ahagaragara.

Kugeza ubu, NEC ni yo izakomeza gusuzuma niba abakandida bari kuri uru rutonde bujuje ibisabwa byose, mbere yo gutangaza urutonde rwa nyuma rw’abemerewe guhatanira uyu mwanya w’umudepite.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]