sangiza abandi

RFA yasabye abanyarwanda kwitondera ibyateza inkongi mu mashyamba

sangiza abandi

Igihe cy’impeshyi kirangwa n’izuba ryinshi ritera bimwe mu byatsi biri mu mashyamba kuma, bigatuma ibyago by’amashyamba byo gufatwa n’inkongi z’umuriro byiyongera.Ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA) kirakangurira abaturarwanda bose kwitwararika birinda ibikorwa ibyo ari byo byose byateza inkongi.

Nk’uko byagaragaye, akenshi inkongi z’umuriro zikomoka ku bikorwa bya muntu ndetse n’uburangare butuma umuriro ubasha kubyara inkongi yibasira amashyamba n’ibinyabuzima biyarimo.

Itangazo rya RFA yashyize hanze yibukije abanyarwanda bimwe mu bikorwa buri wese asabwa kwirinda muri iki gihe cy’izuba ryinshi.

Muri ibyo bikorwa harimo kunywera itabi hafi y’amashyamba, gutwika ibiyorero, gutwika amakara mu kajagari, guhakura hakoreshejwe amafumba gakondo, kotsa runonko ndetse no kurahura hakoreshejwe ibikoresho byafatwa n’inkongi, n’ibindi.

Iyo inkongi yibasiye ishyamba, urusobe rw’ibinyabuzima byinshi harimo nk’inyamaswa, ibimera, ibiti n’ibindi bihatakariza ubuzima. Imyotsi nayo igira kandi ingaruka ku mwuka abantu bahumeka, ndetse iyi myotsi ikaba igira uruhare mu guhumanya ikirere.

Kubw’iyo mpamvu, RFA isaba buri wese kwitwararika muri iki gihe cy’impeshyi habungabungwa amashyamba arindwa inkongi z’umuriro kuko afite akamaro kanini harimo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, gutanga umwuka mwiza n’ibindi byinshi by’ingenzi ku buzima bwa muntu.

Ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA) kirasaba kandi abaturage gutanga amakuru ku nzego za Leta zibegereye aho babonye umuntu ukora ibikorwa bishobora guteza inkongi mu mashya.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]