sangiza abandi

U Bwongereza ntibuzishyuza u Rwanda amafaranga ya gahunda y’abimukira

sangiza abandi

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yatangaje ko guverinoma y’igihugu cyabo nta gahunda ifite yo gusaba u Rwanda kuyisubiza amafaranga yaruhaye muri gahunda yo kwakira abimukira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 2 Ukwakira 2024, Ambasaderi w’ubwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe yabajijwe niba u Bwongereza buteganya gusaba u Rwanda ko rwabusubiza amafaranga yo kwakira abimukira, asubiza ko butabiteganya.

Uyu mudipolomate yagize ati “Uko njyewe mbizi, nta gahunda ihari yo gusaba u Rwanda ko rwasubiza amafaranga.”

Yabajijwe niba bitashoboka ko guverinoma y’u Bwongereza yisubira, igasubizaho iyi gahunda, asobanura ko bisa n’ibidashoboka, kuko yashyizeho ubundi buryo bwo gukumira ubwato buto butwara abimukira, burimo gukaza umutekano wo ku mupaka.

Ambasaderi Thorpe yasobanuye ko nyuma y’aho Minisitiri mushya w’u Bwongereza, Keir Stamer ahagaritse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko izabyemeza, nyuma guverinoma y’u Bwongereza ikabona kubimenyesha iy’u Rwanda mu buryo bukurikije amategeko.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]