sangiza abandi

Abahinzi b’Ikawa mu Rwanda bagiye koroherezwa kubona ifumbire

sangiza abandi

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ikawa no gufasha abahinzi kubona ifumbire ku gihe, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), ku bufatanye n’ihuriro CEPAR na One Acre Fund-Tubura, hasinyanywe amasezerano y’imikoranire agamije kwegerereza abahinzi b’ikawa ifumbire.

Aya masezerano yasinywe ku wa 9 Nyakanga 2025, agamije gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’Igihugu mu guteza imbere ubuhinzi n’ubukungu bubushamikiyeho muri rusange.

Kuva mu gihembe cy’ihinga cya 2026 A, ifumbire yo mu bwoko bwa ‘NPK 22-6-12+3S’, izajya igezwa ku bahinzi itanzwe na One Acre Fund-Tubura. Abahinzi b’ikawa bazatangira kubona ifumbire muri Nzeri 2025, ku buryo bazabona umwanya uhagije wo gutegura imirima no gutera ifumbire mu ikawa ku gihe.

Uyu mwaka ifumbire izagezwa ku muhinzi w’ikawa iriho nkunganire. Igiciro cy’ifumbire ni 1,592Frw ku kilo. Umuhinzi w’ikawa azishyura 796Frw ku kilo angana na 50%, na ho andi 50% asigaye yishyurwe na NAEB na CEPAR nka nkunganire.

Abahinzi b’ikawa barasabwa kwitegura kare, bagakorana n’inganda zitunganya ikawa ndetse n’abakangurambaga ba One Acre Fund-Tubura babegereye, kugira ngo babone ifumbire.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Umuyobozi mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yagize ati:
“Ubu buryo buhuriweho, bugaragaza gahunda irambye yo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi bw’ikawa y’u Rwanda, binyuze mu gufasha abahinzi kubona ifumbire neza, mu buryo bwizewe kandi ku gihe, no bo babigizemo uruhare.”

Yakomeje agira ati ” Turasaba buri muhinzi w’ikawa kubyaza umusaruro aya mahirwe, kuko iyo ukoresheje ifumbire nziza kandi neza, bizamura umusaruro n’ubwiza bw’ikawa, bikihutisha iterambere.”

Umuyobozi mukuru wa One Acre Fund-Tubura, Belinda Bwiza, yavuze ko “Aya masezerano yasinywe hagati ya NAEB, CEPAR na One Acre Fund-Tubura” ari urugero rw’ibishobora gukorwa iyo inzego za Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere bahuje imbaraga.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]