sangiza abandi

Ibiciro by’ibiribwa muri Afurika y’Iburasirazuba bikomeje gutumbagira

sangiza abandi

Raporo nshya y’Ihuriro Nyafurika ry’Iterambere ry’Ubuhinzi, AGRA, yasohowe muri Kamena 2025 igaragaza ishusho y’umutekano w’ibiribwa mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, irerekana ko ibiciro by’ibiribwa byazamutse ku rugero rutigeze rubaho mu myaka yashize, cyane cyane mu bihugu nk’u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda na Sudani y’Epfo.

Nk’uko iyo Raporo y’Umutekano w’Ibiribwa (Food Security Monitor) ibivuga, izamuka ry’ibiciro ryatewe n’ibibazo by’umutekano muke mu Karere, ihindagurika ry’agaciro k’ifaranga, izamuka ry’ikiguzi cy’ubwikorezi, hamwe n’ibibazo by’ubukungu bikomeje kugaragara.

Mu Rwanda, izamuka ry’ibiciro ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’igiciro cyo gutwara ibicuruzwa, bigatuma ibiribwa bigera ku masoko ku giciro kiri hejuru. Ibi byagize ingaruka ku biciro by’ibinyampeke nk’ibigori, umuceri, ibishyimbo n’ingano, aho byazamutse ku rwego rutigeze rubaho mu myaka yashize.

Raporo igaragaza ko ibiciro by’umuceri byazamutse mu bihugu byinshi byo mu Karere, aho Kenya ari yo ifite umuceri uhenze cyane, ucuruzwa ku mafaranga 1,639 ku kilo. Sudani y’Epfo, nubwo ifite ibibazo bikomeye by’ubukungu, ni yo ifite umuceri usa n’uhendutse ugereranyije n’ahandi.

Ku bijyanye n’ibishyimbo, ibiciro bitandukanye bitewe n’ibihe by’isarura. Mu Rwanda no muri Kenya, ibiciro byagabanutseho gato kubera umusaruro wabonetse muri iki gihe cy’ihinga. Ariko muri Uganda, ho ibiciro byazamutse bitewe n’ubuke bw’ibishyimbo ku masoko.

Mu Rwanda, izamuka rikabije ry’ibiciro mu 2025 rishingiye ku ihindagurika ry’ikirere, izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli, kugabanuka kw’agaciro k’ifaranga, ndetse n’ubuke bw’umusaruro n’ububiko bw’ibiribwa.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gukemura ibi bibazo binyuze mu ngamba zirambye zirimo gufasha abahinzi mu buryo burambye binyuze mu kongerera ubushobozi gahunda z’ubuhinzi, kongera uburyo bwo kubika ibiribwa kugira ngo bizafashe mu bihe by’ibura ry’umusaruro, kugabanya imisoro ku bicuruzwa by’ibanze no gushyira imbaraga mu kuvugurura imihanda n’ibikorwaremezo, hagamijwe kugeza ibiribwa ku masoko yegereye abaturage mu buryo bworoshye kandi buhendutse.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]