sangiza abandi

Abapolisi 209 basoje amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro no guhangana n’ibyihebe

sangiza abandi

Abapolisi b’u Rwanda basoje ku mugaragaro amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro, guhangana n’ibyihebe mu bice by’imijyi, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze muri rubanda.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2026. 

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Lekhwiya yo muri Qatar,  yari amaze ibyumweru bitandatu abera mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera. 

Yitabiriwe n’abapolisi 209, bongereye ubumenyi n’ubushobozi mu bikorwa byo kurinda umutekano no guhangana n’ibibazo bitandukanye bibangamira ituze rusange.

DIGP Sano yashimiye uburyo aya mahugurwa yateguwe kandi agakorwa neza mu buryo bwa kinyamwuga bigizwemwo uruhare n’ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Mbere na mbere, ndifuza gushimira mbikuye ku mutima ubuyobozi bwa Repubulika y’u Rwanda n’ubwa Leta ya Qatar ku bw’ubufatanye bwiza kandi bukomeje kuranga ibihugu byombi, bukanashimangira imikoranire hagati y’inzego zacu zishinzwe umutekano.”

Yakomeje agira ati “Ubu bufatanye burambye bwatumye icyerekezo cy’abayobozi bacu gihindurwa ibikorwa bifatika bigamije guteza imbere amahoro, umutekano n’ubunyamwuga.”

CP Sano yashimiye abapolisi basoje aya mahugurwa ubwitange, imyitwarire myiza n’umuhate wabaranze bakayasoza neza. Yabashishikarije gushyira mu bikorwa ubumenyi n’ubushobozi bungutse, bakarangwa n’ubunyamwuga, ubunyangamugayo n’ubwitange mu nshingano za bo za buri munsi.

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abapolisi kugira ngo bakomeze kwitegura neza guhangana n’ibibazo bishya by’umutekano.

Umuyobozi w’ikigo cya CTTC Mayange, Commissioner of Police (CP) William Kayitare, yashimiye abanyeshuri umurava bagaragaje abifuruza ishya n’ihirwe, anabibutsa ko kurangiza aya mahugurwa ari intangiriro y’urugendo n’inshingano zisumbuyeho zibategereje mu kazi bityo ko bakwiye gukomeza kuzirikana ibyo bize barushaho kwiyungura ubumenye.

Muri aya mahugurwa y’ibyiciro bitatu abayitabiriye bungukiyemo ubumenyi mu kurinda abanyacyubahiro, kurwanira mu mujyi bahanganye n’ibyihebe byihishe mu mazu, guca intege abagizi ba nabi, kurasa badahusha, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze muri rubanda.

Abapolisi b’u Rwanda 209 basoje amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro no guhangana n’ibyihebe

Photos:

[fluentform id="3"]