Mu mwaka wa 2021, Nsengukuri Elie yatangije kompanyi yise Amaboko y’u Rwanda Ltd, ikorera mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze. Intego nyamukuru y’iyi kompanyi yari uguhanga udushya no gukemura ibibazo byatezaga impungenge abaturage, cyane cyane ibishingiye ku isoko ridahagije ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ikorwa ry’ibikoresho by’isuku bitangiza ibidukikije.
Nsengukuri aganira na Umunota yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza uru ruganda cyaturutse ku kibazo yabonaga cy’Abanyarwanda bajyaga muri Uganda gushaka amavuta yo kwisiga, aho bamwe bahuriraga n’ihohoterwa. Yifuzaga kandi gushakira umuti ikibazo cy’abahinzi ba avoka na karoti bagurishaga umusaruro ku giciro gito cyangwa ukangirika.
Amaboko y’u Rwanda Ltd nuko yashinzwe, ikora amavuta yo kwisiga n’amasabune bikomoka ku bimera n’ibihingwa biboneka mu Rwanda nka avoka, inkakarubamba, karoti, urugimbu, indimu n’igitunguru.
Ibicuruzwa byayo birimo isabune ya MERUN Star, amavuta y’uruhu ya MERUN Body Jel n’ay’imisatsi ya MERUN Hair Jel. Ibi bikoresho byose bikozwe mu buryo burengera ibidukikije kandi bigamije kurinda ubuzima bw’ababikoresha.
Nsengukuri Elie aganira na Umunota yagaragaje ko urubyiruko rufite uruhare runini mu iterambere ry’inganda nto zitunganya ibikomoka ku buhinzi. Ati: “Dufite udushya, ikoranabuhanga, ubushobozi bwo guhanga imirimo no gutanga ibisubizo birambye. Dushobora no kurengera ibidukikije ndetse no kwagura amasoko.”
Nubwo isoko ry’ibikoresho by’isuku bikomoka ku bimera rikomeje kwaguka, Nsengukuri agaragaza ko urugendo rutari rworoshye. ati: “Guhorana amasoko ahamye biragoye. Hariho kandi igishoro gike, n’imbogamizi mu kubona ibikoresho byujuje ubuziranenge.” Yongeraho ko binyuze mu bufatanye n’inzego zitandukanye, izi mbogamizi zishobora kubona ibisubizo.
Mu mwaka wa 2024, Amaboko y’u Rwanda Ltd yitabiriye imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi, ibintu Nsengukuri afata nk’intambwe ikomeye mu iterambere ry’ubucuruzi bwe. Yungutse abafatanyabikorwa bashya, ibicuruzwa bye byamamara cyane, ndetse atangira gushyira ku isoko amakarito 300 y’isabune buri cyumweru, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali n’inkengero zawo.
Kompanyi ifite intego yo kugeza ibicuruzwa byayo mu ntara zose bitarenze 2026, no kugera mu turere twose tw’igihugu bitarenze 2028. Nsengukuri avuga ko intego ye ari ugukomeza kwegera abakiliya benshi mu buryo burambye.
Nsengukuri Elie agira inama urundi rubyiruko ruri mu buhinzi n’ubucuruzi kudacika intege: ati “Tangirira ku bushobozi ufite. Menya isoko, shaka ubumenyi, ubahirize ubuziranenge kandi ntutinye gutangira. Urugendo rurakomeye ariko rurashoboka.”
Ashimira byimazeyo ihuriro Nyarwanda ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi n’ibibushamikiyeho, Rwanda Youth in Agribusiness Forum, (RYAF), ku bw’amahirwe yamuhaye yo kwitabira amahugurwa, imurikabikorwa, no guhura n’abafatanyabikorwa. Ati: “RYAF ni umuyoboro uduha ubushobozi bwo gukura, gutinyuka no gukora ubucuruzi bufite icyerekezo.”
Amaboko y’u Rwanda Ltd yatanze akazi ku bakozi 12 bahoraho na 26 b’agateganyo. Ifatanya n’abahinzi barenga 400 n’abatubuzi ba avoka 80, ikabafasha kubona isoko rihamye. Iha amahirwe abagore n’urubyiruko rwo mu cyaro, itanga ibikoresho by’isuku bitangiza ibidukikije, kandi igira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza binyuze mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango ikennye.







