Ku wa 3 Ukuboza 2024, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Ildefonse Musafiri yifatanyije n’abahinzi bo mu murenge wa Rugendabari gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2025A.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, Abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere, inzego z’umutekano n’abandi. Mu gutangiza iki gihembwe cy’ihinga hatewe imbuto y’ibirayi kuri hegitari 12 kuri site ya Kabuba mu Kagari ka Kanyana.
Mu butumwa yageneye abaturage, Minisitiri Musafiri yashimiye abahinzi kuba barateguye imirima kare. Yabakanguriye guhinga imyaka yera vuba irimo ibijumba, imboga, ibishyimbo n’iyindi kuko idakenera amezi menshi y’imvura.
Minisitiri yasabye kandi abahinzi gutera imbuto nziza y’ibirayi. Yavuze ko icyifuzo bafite ari uko kuri hegitari imwe hazajya havamo umusaruro ugera kuri toni 25 abahinzi bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira amasoko.
Yashimiye kandi abaturage kuba baritabiriye gahunda y’ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo, akaba yabibukije ko Leta y’u Rwanda itanga nkunganire muri ubu bwinshingizi ingana na 40%.
Yasoje ubutumwa bwe asaba abaturage gukomeza kwirinda icyorezo cya Marburg no gutanga amakuru y’uwagaragaweho ibimenyetso ku gihe.









