Ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki ya 16 Nyakanga 2025, muri teritware ya Kabare, habaye imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo rigizwe na FARDC, FDLR, ingabo z’uburundi na Wazalendo.
Iyi mirwano ije nyuma yindi iheruka kubera mu misozi ya Nyangezi muri teritware ya Walungu no mu gace gaherereye hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu muri teritware ya Kabare mu ntara ya Kivu yepfo,
Amakuru aturuka aho imirwano yabereye avuga ko byabereye mu duce twa Cirumba, i Mudata na Kajege uduce duherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Bukavu.”
Aya makuru akomeza avuga ko ihuriro ry’ingabo za Congo kwariryo ryagabye ibyo bitero mu birindiro bya AFC/M23, ariko ngo risubizwa inyuma.
Iyi imirwano ikomeje kuba biravugwa ko igikomeje, ndetse ko n’umugambi wa leta ugikomeje wo kugira ngo yisubize ibice yambuwe birimo imijyi ya Bukavu na Goma.
Ni mu gihe kandi umutwe wa Twirwaneho nawo uheruka gushyira hanze itangazo urigaragazamo ko ingabo z’uburundi zagose ibice bituwe n’abanyamulenge, mu rwego rwo kugira zibarimbure.
Ibice uwo mutwe uvuga byagoswe n’ingabo z’uburundi ni Rurambo, Mikenke na Rugezi ndetse n’ibindi bitandukanye byo mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu yepfo.
Uyu mutwe nanone usanzwe ukorana byahafi n’umutwe wa M23, wavuze ko ufite uburenganzira bwo kwirwanaho, bityo ko mugihe wagabweho ibitero uzirwanaho byanze bikunze, kandi ko uzahashya uwari we wese uzabagabaho ibitero.



