sangiza abandi

Urubyiruko ruturutse mu bihugu 13 rwitabiriye iserukiramuco rya ‘Ubumuntu Arts Festival’ ku nshuro yaryo ya 11

sangiza abandi

Urubyiruko ruturutse mu bihugu 13 ruri mu Rwanda aho rwitabiriye iserukiramuco mpuzamahanga rya Ubumuntu Arts Festival, ribaye ku nshuro yaryo ya 11, rikaba ririmo kubera muri Camp Kigali kuva tariki ya 13 Nyakanga.

Iri serukiramuco ritegurwa ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, rigamije guteza imbere ubuhanzi, gusangira umuco n’ibitekerezo, ndetse no kubaka ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu mpano zitandukanye z’ubugeni n’ubuvanganzo.

Kuri uyu wa Kane hasojwe  igice cyaryo cyibandaga kuri Diporomasi ishingiye ku Muco (Cultural Diplomacy Un Conference) cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: ” Diplomasi ishingiye ku muco: Guhanga ejo hazaza dusangiye binyuze mu buhanzi.”

Mu gusoza iki gice habaye Ikiganiro  cyagaragaje uko ibihangano by’ubuhanzi byubaka icyizere, impuhwe no kubana mu mahoro.

Bagaragaje ko binyuze mu nzozi zidasanzwe no guhanga , ubuhanzi bushobora guhuza abantu batandukanye no kugira uruhare mu mibanire myiza hagati y’imiryango n’ibihugu.

Uyu muhango wari witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, wanatanze ibyemezo by’ishimwe ku bitabiriye amahugurwa kuri dipolomasi ishingiye ku muco yatanzwe na Dr Melih Barut uturuka muri Kaminuza ya Hacettepe yo muri Turukiya.

Assumpta Mugiraneza washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Iriba Center for Multimedia Heritage, yasigiye urubyiruko ijambo ry’ingenzi

Ati: “Dukwiye kuzirikana ikituranga kandi tugasobanikirwa uko amateka ndetse n’imiyoborere byagize uruhare mu kubaka imyumvire yacu nk’abaturage.”

Iki gice kimaze iminsi ibiri, cyatangijwe kuwa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025, n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngaho Brave, aho yagaragaje akamaro k’umuco nk’ikiraro gihuza ibihugu n’abaturage.

Ati ” Abahanzi bamaze igihe kirekire bari ku isonga mu guharanira agaciro n’amahoro. Mu Rwanda, amajwi yabo binyuze mu nkuru, yakijije ibikomere. Twifuza ko bakomeza kubaka inkuru zihuza abantu, zibahumuriza kandi zerekana ejo hazaza hashingiye ku bumuntu.”

Ngabo Brave yahamagariye urubyiruko n’abahanzi kugira ubutwari mu bikorwa byabo bya dipolomasi ishingiye ku buhanzi, anasaba abari aho bose gukorera hamwe mu kubaka ejo hazaza heza.

Ibikorwa by’uyu munsi  byaherekejwe n’igitaramo cya Ikaze Night, ijoro ridasanzwe ry’urugwiro ryateguriwe abitabiriye iri serukiramuco baturutse mu bihugu 13.

Ibikorwa by’iri Serukiramuco bizakomeza, aho hateganyijwe imyirekano y’ubuhanzi, izabera ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi,  mkuva tariki ya 18 kugeza kuya 20 Nyakanga 2025.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]