sangiza abandi

CAF: Umutoza w’Amavubi yijeje abafana itsinzi mu mikino uzabahuza na Benin

sangiza abandi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Amavubi, Frank Torsten Spittler yatangaje ko kuri iyi nshuro ari gukora  ibishoboka byose akazatsinda Bénin bafitanye imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Frank Torsten Spittler yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa Kane, tariki 3 Ukwakira 2024 kuri Stade Amahoro.

Uyu mutoza abajijwe icyo azahindura imbere y’iyi kipe, yirinze kugira byinshi atangaza gusa avuga ko afite icyizere cyo kwitwara neza kuko ikipe ye izamura urwego buri mukino.

Yagize ati “Ni umukino wanjye wa kabiri ngiye gukina na Benin. Ikipe yanjye izamura urwego buri mukino rero n’ubu nizeye ko bikibari mu mutwe. Tuzakora ibishoboka byose ko itazadutsinda ariko by’umwihariko mu mukino wo mu rugo.”

Uyu mutoza yasoje ahamagarira abafana kuzitabira ari benshi cyane ko umukino washyizwe amasaha meza bitandukanye n’ubushize.

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali yerekeza muri Côte d’Ivoire mu rucyerera rushyira ku wa Mbere.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]