sangiza abandi

Alice Uwase yagizwe umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gaze, RMB

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yashyize Alice Uwase ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gaze, RMB.

Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe mu itangazo bashyize hanze ku mugoroba wo ku wa gatanu, tariki ya 18 Nyakanga 2025.

Alice Uwase asimbuye kuri uyu mwanya Francis Kamanzi wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, akaba aherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), tariki ya 17 Nyakanga 2025.

Mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru, Uwase yari asanzwe yungirije Kamanzi mu buyobozi bwa RMB, kuva muri Kamena 2024.

Mbere yaho kandi Uwase yayoboraga Ishami rishinzwe Ubucukumbuzi kuri Mine, Peteroli na Gaze muri RMB, akaba ari inshingano yari amazeho igihe kirekire, ndetse yerekanye ubunararibonye mu bijyanye nabyo.

Mbere yo kwinjira muri RMB, Alice Uwase yakoze muri sosiyete ya Ngali Mining nk’umuyobozi ushinzwe ibikorwa ku mushinga ujyanye n’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, by’umwihariko zahabu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]