sangiza abandi

M23 na Leta ya RDC ntibavuga rumwe ku mahame basinyiye i Doha

sangiza abandi

Ubuyobozi b’wumutwe wa M23 bwabeshyuje Leta y’i Kinshasa ku makuru yatangaje ko mu mahame basinyiye I Doha uyu mutwe ugomba kuvana ingabo zayo mu duce twose yigaruriye.

Kuruyu wa gatandatu taliki 19 Nyakanga 2025 umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya yatangaje ko mu byo amasezerano ya Doha ateganya harimo kuba M23 ikura abasirikare bayo mu bice igenzura.

Muyaya mu butumwa yatanze akoresheje x, yagize ati: “Inyandiko y’amahame y’ibanze twasinyiye i Doha na AFC/M23 ku buhuza bwa Qatar, ashingiye kukubaha byimazeyo itegeko nshinga rya RDC, amasezerano y’umuryango w’Abibumbye n’ayumuryango wa afurika yunze ubumwe, imyanzuro mpuzamahanga y’akanama ku mutekano k’umuryango w’abibumbye by’umwihariko umwanzuro 2773, kandi iri mu murongo w’amasezerano ya Washington.”

Yakomeje agira ati: “Aya masezerano yemera imirongo itukura, by’umwihariko kuva nta mananiza kwa AFC/M23 mu bice yigaruriye bigakurikirwa no koherezayo inzego zacu (FARDC, polisi y’igihugu n’ubuyobozi).

Aha niho umunyamabanga nshingwabikorwa wa M23 Benjamin Mbonimpa wari aho amasezerano yasinyiwe i Doha, ari na we wari uyoboye uru ruhande rwa M23, yahise asubiza Muyaya avuga ko ibyo yatangaje ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Yagize ati: “Nta hantu na hamwe mu nyandiko y’amasezerano agena amahame y’ibanze havuga ko M23 igomba kuvana ingabo zayo mu bice igenzura.”

Yongeye ati: “AFC/M23 ntabwo izasubira inyuma. Nta na metero n’imwe tuzarekura. Tuzaguma aho turi.”

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025, nibwo uruhande rwa Leta n’urwa AFC/M23 bashyize umukono ku nyandiko y’amasezerano agena amahame y’ibanze, mbere yuko izi mpande zombi zisinyana amasezerano y’amahoro.

Ahanini aya mahame aganisha ku guhagarika imirwano burundu mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Harimo kandi no gucyura impunzi no gushakira iterambere abanyekongo bose muri rusange.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka