Umunyarwanda Philibert Afrika yashyizwe muri Komite Nyobozi mpuzamahanga (International Governing Board) y’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS).
Ibaruwa ishyira Philbert Afrika muri uyu mwanya yashyizweho umukono na Prof. Neil Turok washinze akaba n’umuyobozi wa Komite Nyobozi mpuzamahanga ya AIMS. Yashimye uburambe n’ubuyobozi bwa Afrika, avuga ko ubushishozi bwe buzatuma AIMS irushaho kugera ku ntego zo gutegura ejo hazaza h’Afurika ibinyujije mu guha urubyiruko amahirwe yo kwihugura mu bumenyi buhanitse.
Afrika yinjira muri iyo nama isanzwe irimo n’abandi bayobozi bakomeye barimo Charles Boamah, wahoze ari umuyobozi wungirije wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB); Prof. Thuli Madonsela, ukuriye ishami ry’Amategeko n’Ubutabera muri Kaminuza ya Stellenbosch na Serena Lefort, wahoze ayobora ikigo Quantum Valley Ideas Lab cyo muri Canada.
Philibert Afrika afite uburambe bw’imyaka irenga 30 mu bikorwa by’iterambere n’ubukungu, cyane cyane muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, aho yakoze imirimo ikomeye nk’Umunyamabanga Mukuru, Umuyobozi ushinzwe Politiki n’Ingengo y’Imari, Umuyobozi ushinzwe NEPAD n’Ubufatanye bw’Ibihugu, n’ibindi.
Nyuma yo gusezera muri AfDB mu 2009, yakomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda. Kuri ubu, ni Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali, akaba ari n’umwe mu bayishinze, ndetse ayobora Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Bukungu n’Ubuyobozi (Centre for Economic Governance and Leadership), gitanga amahugurwa n’ubujyanama mu bijyanye n’imiyoborere, gucunga umutungo wa Leta n’ishyirwaho rya politiki.
Yagize kandi uruhare mu zindi nama z’ubutegetsi bw’ibigo bikomeye nka Cogebanque Rwanda, Access Bank Rwanda, ndetse na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yo mu Burengerazuba (BOAD).
AIMS n’ikigo cyashinzwe na Prof Neil Turok mu mwaka wa 2003, gitangizwa mu Rwanda mu 2017, kikaba kigamije gutanga ubumenyi mu bushakashatsi mu birebana na siyansi, ikoranabuhanga n’imibare, hagamijwe kugira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by’umugabane wa Afurika hifashishijwe amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Uretse mu Rwanda, iki kigo gikorera mu bindi bihugu nka Senegal, Ghana na Cameroun.







