Umutwe wa M23 urashinja leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba ikomeje kohereza abasirikare bayo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ibintu bigaragaza ko igifite umugambi wo kugaba ibitero mu bice bituwe cyane n’Abanyamulenge.
Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka,abinyujije kurubuga rwa x yavuze ko RDC ikomeje gukora ibi byose yirengagije ko yasinye ku mahame ayiganisha ku masezerano y’amahoro.
Ati“Mu gihe buri wese ahugiye ku gusobanukirwa amahame aganisha ku masezerano y’amahoro, ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bukomeje kohereza abasirikare bayo n’intwaro ziremereye mu bice byinshi bituwe cyane. Zirimo kongera kandi ibitero mu mu misozi ya Uvira bagambiriye gutera ahatuwe n’Abanyamulenge mu Rurambo.”
Uyu muvugizi avuga ko ibyo bitero bigabwa na FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo, ndetse bigwamo umubare munini wa basivili, ndetse bikaba bituma ibintu bikomeza kuba bibi muri ibyo bice.
Mu byumweru bibiri bishize, perezida Felix Tshisekedi yategetse ko hoherezwa abasirikare 60.000 mu Burasirazuba bwa Congo mu byafashwe nko kwitegura intambara yo kongera kwisubiza imijyi ya Bukavu na Goma kuri ubu igenzurwa na M23.
Ibi rero nibyo byamaganywe na M23 , aho ivuga ko iki cyemezo Leta yafashe gishyira mukaga ubuzima bw’abaturage, kandi ko ari nko kwibasira inyoko muntu.
Lawrence Kanyuka yanasobanuye ko ingabo za Congo zimwe zoherejwe mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Epfo, izindi zoherezwa mu bindi bice byo muri Kivu ya ruguru.



