sangiza abandi

RBC yavuze ko urushinge rurinda kwandura virusi itera SIDA rutazasimbura ibinini

sangiza abandi

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Basile Ikuzo, yasobanuye imikoreshereze y’umuti mushya uterwa mu rushinge urinda kwandura sida mu mezi atandatu n’abemerewe kuzajya bawuterwa.

Ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda kuri RBA, Dr. Basile Ikuzo yasobanuye ko ubu buryo bushya atari urukingo ahubwo ari umuti ugiye kwifashishwa nk’uburyo bwunganira ubusanzwe bwo gutanga ikinini kinyobwa buri munsi, kandi ko ubu buryo butazasimbura ubusanzwe.

Bivuze ko uburyo bwombi buzagumaho, kuko hari abahitamo ikinini kurusha urushinge, cyangwa urushinge kurusha ikinini, bityo ko bemerewe kugira amahitamo.

Ati: “Abantu bose siko bakunda inshinge, hari abakundi ibinini, tuzakomeza kubitanga.”

Yatangaje ko uyu muti wamaze kwemerwa kandi ko u Rwanda rwiteguye gutangira kuwukoresha umwaka utaha.

Dr Basile yavuze ko ku ikubitiro uru rushinge ruzahabwa abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura harimo urubyiruko, abakora umwuga w’uburaya, abaryamana bahuje ibitsina, n’abashakanye umwe ayifite undi atayifite.

Ati “Ntabwo ari buri muntu wese kuko ni serivisi tugitangira ubuntu, hari amafaranga menshi aba yatanzweho niyo mpamvu twibanda ku byiciro by’ingenzi.”

Yavuze ko mu gihe kiri imbere bazashyiraho igiciro ku buryo undi wese ushaka guterwa urwo rushinge utari muri ibyo byiciro, azajya arwishyura akaruhabwa.

Dr. Basile Ikuzo, avuga ko ubwandu bwa Sida bwiganje mu rubyiruko kuko 35% by’abandura bafite munsi y’imyaka 24. Imibare ya RBC igaragaza ko mu Rwanda, 2.7% by’abafite imyaka 15-49, bafite virusi itera SIDA.

Avuga ko muri rusange ubwandu bugenda bugabanuka, ndetse ababana n’ubwandu nabo bakomeje gufata imiti uko bikwiye kuko abafite Virusi itera SIDA bari ku miti bageze kuri 97%. Imibare kandi igaragaza ko 99% by’abana bavuka ku babyeyi bafite Virusi itera SIDA, bageza ku myaka 2 ntayo bafite.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]