sangiza abandi

U Budage: Babiri bacyekwagwaho virusi ya Marburg baturutse mu Rwanda ni bazima

sangiza abandi

Inzego z’ubuzima mu Budage zemeje ko abantu babiri bacyekwagaho icyorezo cya Marburg, ubwo bari bavuye mu Rwanda, basanze ari bazima.

Umusore n’inkumi bari kuri sitasiyo ya gariyamoshi ya Hamburg, bavuye mu mujyi wa Frankfurt, nuko umusore avuga ko yumva afite ibimenyetso nk’ibya Marburg.

Uyu musore usanzwe yiga ubuvuzi yavuye mu Rwanda ari kumwe n’umukunzi we, ariko akaba yaramaze igihe akorera mu mujyi wa Kigali ku bitaro byita ku barwayi b’iki cyorezo.

Nyuma yo kuvuga ko yumva afite ibimenyetso bya virusi ya Marburg, we n’umukunzi we bajyanywe mu kato mu bitaro bya Kaminuza bya Hamburg-Eppendorf kugira ngo batanduza abandi, banafatwe ibipimo.

Ku wa 3 Ukwakira 2024, Urwego Rushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage muri Hamburg, rwatangaje ko ibipimo byagaragaje ko uyu munyeshuri atarwaye Marburg ndetse n’umukunzi we atayifite ahubwo afite ibimenyetso by’iyindi ndwara.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]