sangiza abandi

Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kwagura no kuvugurura ibitaro hirya no hino mu gihugu

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko Leta y’u Rwanda iri gukora amavugurura ndetse n’iyagurwa ry’ibitaro hirya no hino mu gihugu, hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibitanda bidahagije no kunoza serivisi z’ubuvuzi.

Ibi yabitangarije itangazamakuru nyuma y’uko bamwe mu baturage bagaragaje ko bagihura n’imbogamizi zo kubura aho baraza abarwayi babo, cyane cyane mu bitaro bikuru usanga byakira abarwayi benshi ku munsi.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko ikibazo cy’ibitanda kimaze igihe kibangamiye serivisi zitangwa n’ibitaro, kizakemurwa binyuze mu bikorwa bikomeje hirya no hino byo kuvugurura no kwagura ibitaro.

Yatangaje ko ibitaro bya King Faisal biri kuvugururwa ku rwego mpuzamahanga ku buryo bizagira ubushobozi inshuro eshanu ugereranyije n’ubwari busanzwe.

Ati” Faisal igiye kwaguka ku buryo mpuzamahanga, izaba ifite ubushobozi inshuro eshanu burenze ubusanzwe kandi iteganyijwe kubakwa mu buryo bugezweho ku buryo ari ibitaro wabona Faisal ukaba wayisanga no kuyindi migabane.”

Minisitiri Dr. Nsanzimana yemeza ko imirimo yo kuvugurura ibi bitaro imaze amezi arenga atanu itangiye, kandi biteganyijwe ko izarangira mu gihe kitarenze imyaka ibiri. Ni mu gihe kubaka ibindi bitaro nka CHUK bigeze ku musozo aho kuri ubu ifite ibitanda bisaga 800 bigezweho bivuye ku bitanda 500.

Mu bindi bitaro biteganyijwe kuvugururwa harimo ibya Kanombe, ibya Nyarugenge n’ibindi bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Minisitiri Dr. Nsanzimana avuga ko hari gahunda yo kuba byagirwa ibitaro byaza Kaminuza bikongerwamo ibikoresho bikomeye bizoroshya gutanga serivisi z’ubuvuzi abantu batiriwe baza i Kigali.

Ati” Kuri buri bitaro binini byose dufite gahunda za Kibungo za Kibuye, biriya bigomba no kuba ibitaro bya Kaminuza mu buryo bwihuse, dushyiremo naza Scanner n’ibindi kugirango abantu bose be kuza i Kigali kandi serivisi zishobora gutangirwa aho ngaho.”

Iyi gahunda yo kuvugurura ibitaro ni imwe mu zigamije kuzamura ireme ry’ubuvuzi mu gihugu. Ibi bizajyana n’umugambi wa Minisiteri y’Ubuzima wo kongera umubare w’abaforomo barangiza muri Kaminuza, ku buryo bazaba nibura 1,000 buri mwaka. Ibi byose bizatuma serivisi z’ubuvuzi zitangwa ku rwego rwo hejuru kandi ku gihe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]