Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank na CFAO Mobility Rwanda Ltd basinye amasezerano azorohereza abakiliya gutunga imodoko zikoresha amashanyarazi.
Mobility Rwanda Ltd ihagarariye mu Rwanda uruganda rwa BYD rukora imodoka zikoresha amashanyarazi.
Iki kigo na Ecobank byasinyanye amasezerano agamije korohereza abakiliya guhabwa imodoka nshya ku nguzanyo.
Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere gahunda yo guteza imbere ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kubungabunga ibidukikije.
Ibi byatumye rufungurira amarembo ibigo n’inganda zinyuranye zicuruza zikanakora imodoka by’umwihariko izikoresha amashanyarazi.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda PIc, Umutoni Carine n’Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri CFAO Mobility, Srinivas Cheruvu.
Umukozi ushinzwe serivisi zihabwa abantu ku giti cyabo muri Ecobank Rwanda PIc, Olivier Mpenzi, yagaragaje ko Ecobank izafasha abakiliya bayo kubona ubushobozi bwo kugura imodoka zigezweho.
Yasobanuye ko bizajya bikorwa binyuze mu kuba umukiliya yagana ishami rya Ecobank Rwanda cyangwa kuri CFO BYD, yerekwe ibikenerwa byose, na we agaragaze uko yinjiza. Mu gihe cy’icyumweru abe yamaze gusubizwa.
Mpenzi yavuze ko iyo umukiliya abonye iyo modoka, yishyura buri kwezi, aho ashobora kwishyura kugeza kuri kimwe cya kabiri cy’ayo yinjiza bikaba byakorwa mu gihe cy’imyaka itanu.






