sangiza abandi

Minisitiri Amb.Nduhungirehe yafashe mu mugongo umuryango wa Amb. Dr. Kirabo

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe, yihanganishije umuryango wa Amb. Dr. Aisa Kirabo Kacyira witabye Imana.

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe gutanga ubufasha muri Somalia (UNSOS), ku munsi wejo byatangaje ko yitabye Imana azize uburwayi.

Mu itangazo ibi biro byashyize ku mbuga nkoranyambaga, bivuga ko “Babajwe no gutangaza inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Dr. Aisa Kirabo Kacyira wari Umuyobozi w’ Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe gutanga ubufasha muri Somalia (UNSOS), azize uburwayi yari amaranye igihe.”

Minisitiri Amb Olivier Nduhungirehe, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yihanganishije umuryango wa Amb Kacyira.

Ati “Nihanganishije umuryango wa Ambasaderi Aisa Kirabo Kacyira ndetse n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe gutanga ubufasha muri Somalia (UNSOS), kubera urupfu  rutunguranye rw’uyu mubyeyi w’inyangamugayo, wakundaga umurimo kandi witanze akorera Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye.”

Yakomeje agira ati “ Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Dr. Kacyira ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere n’imiyoborere mu Rwanda .

Yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko hagati ya 2003 na 2006 ndetse muri icyo gihe yagize uruhare rukomeye mu bikorwa birimo gushyiraho amategeko, imicungire y’ubutaka, kwita ku bidukikije n’ubukangurambaga mu baturage.

Mu myaka yakurikiyeho, yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2006 na 2011.

Muri icyo gihe, Kigali yahawe igihembo cya ‘UN‑Habitat Scroll of Honour mu 2008’ gitangwa n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu Ishami ryawo ryita ku miturire n’iterambere ry’imijyi, UN‑Habitat.

Mu 2023 nibwo  Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yamushyizeho kuyobora Ibiro bya Loni mu gutanga ubufasha muri Somalia (UNSOS).

Photos:

[fluentform id="3"]