sangiza abandi

Inama ya EAC-SADC yongeye Perezida wa Botswana mu bahuza b’u Rwanda na RDC

sangiza abandi

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba, EAC, n’uwa Afurika y’Amajyepfo, SADC, bongeye kugirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe icyakorwa kugirango amahoro arambye agaruke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Iki kiganiro cyabaye ku mugoroba wo ku wa gatatu, tariki ya 13 Kanama 2025, cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ni inama yagarukaga ku cyakorwa kugira ngo amahoro arambye agaruke muri RDC no mu Karere kose muri rusange, hashingiwe ku myanzuro yafatiwe mu nama, yahuje umuyobozi mukuru wa EAC n’uwa SADC n’abahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Iyi nama yitabiriwe n’abarimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Felix Tshisekedi wa RDC, Perezida Dr. William Ruto wa Kenya akaba n’umuyobozi mukuru wa EAC, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe ari na we uyoboye SADC, Hakainde Hichilema uyoboye Zambia, n’abanyamabanga bakuru bagize iyi miryango yombi.

Ibiro bya EAC byatangaje ko muri iyi nama, abakuru b’ibihugu bemeje kongera Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana mu nteko y’abahuza ku kibazo cya RDC.

Baganiriye kandi ku kwemeza imyanzuro yafatiwe mu nama y’ubushize yari yahuje iyi miryango ku itariki ya 1 Kanama 2025.

Banasabye ko ubunyamabanga mu bya tekiniki bwa Komisiyo ya AU, EAC n’ubwa SADC buhuzwa, bukaba ubunyamabanga buhuriweho bukazayoborwa na komisiyo ya AU, iri i Addis-Abeba muri Ethiopia.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka