sangiza abandi

Idindira rya kaburimbo bemerewe ya Giticyinyoni -Ruli-Gakenke ngo rikomeje guhombya abaturage

sangiza abandi

Abatuye akarere ka Gakenke baravuga ko idindira ry’ikorwa ry’umuhanda Giticyinyoni-Ruli-Gakenke ryateye itumbagira rikabije ry’ibiciro by’ingendo aho nk’urugendo rwa km 32 kuri moto ari ibihumbi 10 Frw bitewe n’ububi bw’umuhanda.

Mu 2014 nibwo abaturage bo mu turere twa Nyarugenge, Rulindo na Gakenke bemerewe umuhanda wa kaburimo Giti cy’Inyoni- Nzove-Ruli-Rushashi ugahinguka mu Gakenke.

Mu 2021 Minisiteri y’Ibikorwaremezo itangaza ko ikorwa ryawo rigiye gutangira ariko bigeze mu 2023 ufungwa igice kimwe bitewe n’imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II.

Ni umuhanda abaturage bakinyotewe nk’uko abatuye umurenge wa Ruli muri Gakenke babivuga.

Umwe mu baturage yagize ati”Bari bavuze ko uyu muhanda bagiye kuwukora ukava ku Giti Cyinyoni ukanyura ahangaha ukanyura rushashi ugahinguka Gakenke,bavuga n’itariki yo gurangira gukora umuhanda ariko byagera bakajya bimura bimura kandi kaburimbo hano irakenewe”.

Aba baturage bagaragaza ingaruka bari guhura na zo kubera uyu muhanda wangiritse

Kuba uyu muhanda udakoze bavuga ko bikomeje kubateza ibihombo birimo n’ihenda ry’ingendo, bagatanga urugero rwa moto iva Ruli ijya ku Kirenge ku ntera y’ibirometero 32 aho ica ibihumbi 10 Frw.

Aba baturage bagaragaza kandi ko mu gihe cy’izuba abatuye n’abakorera hafi y’umuhanda ibicuruzwa biba byuzuyemo ivumbi kandi ubuyobozi bwaza kugenzura isuku bukabahana.Aha ni ho basaba bakomeje ko uyu muhanda wakibukwa nk’uko bari babyijejwe nawo ugakorwa.

Ku ruhande rw’umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine avuga ko ingengo y’imari kugeza ubu ari yo igikoma mu nkokora ikorwa ry’uyu muhanda,aho avuga na Radio1 yagize ati”Haracyashakishwa ubushobozi nibumara kuboneka umuhanda wa kaburimbo tuzawubona.

Umukuru w’igihugu iyo yatwemereye ikintu ntabwo tujya tukibura.Birumvikana ni umuhanda usanga ibikorwaremezo nyinshi dufite hariya ,bityo ni kaburimbo Ikenewe,abaturage barayishaka,ubuyobozi burayishaka” .

Uyu muhanda wa kilomotero 68,7 uturuka ahazwi nko ku Giti cy’Inyoni ukanyura mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, Shyorongi muri Rulindo ugakomeza mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke, irimo uwa Ruli ahatoranyijwe nk’umwe mu mijyi ya Gakenke.

Ingengo y’imari yakomeje kubura mugihe Minisiteri y’Ibikorwaremezo, igaragaza ko nibura hakenewe 52,729,000,000Frw kugira ngo uyu muhanda ukorwe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]