sangiza abandi

Gufungura ambasade zihoraho no gutumira Sultan Haitham mu Rwanda: Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Oman (Amafoto)

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Oman kuva ku wa 7 kugeza ku wa 8 Nzeri 2026, ku butumire bw’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tarik.

Mu gihe cy’uru ruzinduko, Perezida Kagame na Sultan Haitham bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Oman, no kwagura inzego z’imikoranire kugira ngo ibihugu byombi bikomeze kungukira mu bufatanye busanzwe buhari.

Abayobozi bombi bashimangiye ko hakenewe gukomeza guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari, ubwikorezi, ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, ibijyanye n’ubwikorezi n’itangwa ry’ibikoresho, itumanaho, amabanki n’imari.

Banagarutse ku kamaro ko guteza imbere imikoranire hagati y’abikorera n’inzego za Leta, ndetse no kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, hagamijwe kuzamura agaciro n’ingano y’ibicuruzwa n’ishoramari bigenda hagati y’u Rwanda na Oman.

Hasinywe amasezerano n’inyandiko z’imikoranire

Uruzinduko rwa Perezida Kagame rwasize hasinywe amasezerano n’inyandiko zitandukanye z’ubufatanye.

Muri yo harimo harimo amasezerano yerekeye gukuraho visa ku bafite pasiporo za dipolomasi, iz’akazi ka Leta n’izidasanzwe, ndetse n’amasezerano agamije gukuraho gusoresha kabiri ku bantu n’ibigo bikorera mu bihugu byombi. Azafasha abashoramari n’ibigo bikorera mu bihugu byombi kudasoreshwa ku kintu kimwe inshuro ebyiri, bityo bikarushaho korohereza ishoramari n’ubucuruzi.

U Rwanda na Oman kandi byanasinye inyandiko z’ubufatanye mu nzego zirimo ibiganiro bya politiki, umurimo, ubwikorezi n’iterambere ry’ibyambu byo ku butaka, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari, ndetse n’ubufatanye bugamije gukurura no guteza imbere ishoramari rihuriweho.

Abayobozi bombi bashimye intambwe imaze guterwa mu mibanire y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bijyanye n’ubwikorezi, itumanaho n’ikoranabuhanga mu by’itumanaho n’amakuru.

Ambasade zihoraho n’inzego nshya z’ubufatanye

Kimwe mu by’ingenzi byagezweho muri uru ruzinduko kandi ni uko u Rwanda na Oman byemeranyijwe gushyiraho Ambasade zihoraho muri buri gihugu. Ibi bizafasha ibihugu byombi kurushaho kwegerana no kugira uburyo buhamye bwo gukurikirana no guteza imbere inyungu bihuriyeho.

Ibihugu byombi kandi byemeranyijwe gushyiraho Komite ihuriweho n’ibihugu byombi, ndetse n’Inama y’Ubucuruzi ihuriweho, mu rwego rwo guha umurongo no gukurikirana ibikorwa by’ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abikorera.

Hemeranyijwe kandi gushyiraho gahunda y’ubufatanye mu bya tekiniki, izafasha ibihugu byombi kubaka ubushobozi no gushyira mu bikorwa imishinga n’amasezerano bigamije guteza imbere umubano wabyo.

U Rwanda na Oman byemeranyijwe gushyiraho Ambasade zihoraho muri buri gihugu

Perezida Kagame yasuye ahantu nyaburanga muri Oman

Perezida Kagame yasuye inzu ndangamurage ya Frankincense Land Museum, aho yasobanuriwe amateka ya Oman, umuco n’imigenzo byaranze iki gihugu ndetse n’umurage wacyo umaze ibinyejana byinshi. 

Yatemberejwe kandi mu bice bitandukanye by’iyi nzu ndangamurage, areba ibintu bigaragaza uko Oman yagiye itera imbere mu bihe bitandukanye.

Nyuma yaho, Perezida Kagame yasuye Royal Razat, ahari ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bigezweho. Yasobanuriwe uko ubu buhinzi bukorwa, ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga bikoreshwa mu kongera umusaruro.

Muri uru ruzinduko abakuru b’ibihugu byombi banahererekanyije impano zigaragaza ubucuti buri hagati y’u Rwanda na Oman. Perezida Kagame yahaye Sultan Haitham inkoni gakondo y’u Rwanda irimbishijwe amasaro, na we amuha inkota ya Oman ibite amateka akomeye mu bwami bwa Al Bu Said.

Perezida Kagame yahawe impano y’inkota ifite amateka akomeye mu Bwami bwa Al Bu Said

Baganiriye ku bibazo by’umutekano n’amahoro mu karere

Perezida Kagame na Sultan Haitham banaganiriye ku bibazo bitandukanye byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga bifitiye ibihugu byombi akamaro.

Bemeranyije ko bashyigikiye ibikorwa bigamije guteza imbere umutekano usesuye, ndetse no gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro n’uburyo bw’amahoro, hubahirizwa amahame y’amategeko mpuzamahanga.

Perezida Kagame yashimiye Oman uruhare igira mu guteza imbere ibiganiro no gushakira amahoro ibibazo byo mu karere, mu gihe Sultan Haitham yashimiye u Rwanda uruhare rwarwo mu guteza imbere umutekano no gushaka ibisubizo by’amahoro binyuze mu biganiro mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Perezida Kagame na Sultan Haitham Baganiriye ku bibazo by’umutekano n’amahoro mu karere

Perezida Kagame yatumiye Sultan Haitham mu Rwanda

Mu gusoza uruzinduko rwe, Perezida Kagame yashimiye Sultan Haitham n’ubuyobozi bwa Oman ubwakirizi bwiza n’icyubahiro bahawe we n’intumwa bari kumwe.

Perezida Kagame kandi yatumiye Sultan Haitham kuzagirira uruzinduko mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Oman rwabaye intambwe ikomeye mu gushimangira umubano w’u Rwanda n’iki gihugu, cyane cyane ko ibihugu byombi byagaragaje ubushake bwo kuwagura bukava ku mubano wa dipolomasi gusa, bukagera no ku ishoramari, ubucuruzi, ubwikorezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’izindi nzego z’iterambere.

Perezida Kagame yatumiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tarik mu Rwanda
Imirima y’ubuhinzi yahinduwe ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo

Photos:

[fluentform id="3"]