Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Lt Gen (Rtd) Emmanuel Karenzi Karake, yakiriye itsinda ry’abashoramari b’Abashinwa bahagarariye ibigo bikorera mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo kubereka amahirwe ahari mu Rwanda no kubashishikariza kuhakorera ibikorwa by’ishoramari.
Mu biganiro bagiranye kuri uyu wa Kabiri, aba bashoramari basobanuriwe uburyo u Rwanda rufite umutekano usesuye, imiyoborere myiza n’inzego za Leta zikora neza, ibintu by’ingenzi mu korohereza abashoramari no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi.
Abashoramari bari muri iri tsinda bahagarariye ibigo bikorera mu nzego zitandukanye, zirimo ubwikorezi bwo mu kirere n’inganda zikora indege, gukora imashini, ingufu n’izindi nzego zishobora kugira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.
Mu kubereka amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yagaragaje ko igihugu gifite urwego rw’imiyoborere n’umutekano bituma abashoramari babasha gukora ibikorwa byabo mu buryo bwizewe kandi burambye.
Ibi biganiro kandi byibanze ku mishinga ishobora gukorerwa mu Rwanda, aho aba bashoramari bagaragaje ubushake bwo kurushaho kumenya amahirwe ahari no kureba imishinga bashobora gutangiza.
Biteganyijwe ko iri tsinda ry’abashoramari rizasura u Rwanda mu gihe cya vuba, aho rizagirana ibiganiro n’inzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera, ndetse rigakomeza gusuzuma imishinga y’ishoramari rishobora gutangiza mu gihugu.








